Leta y’i Kinshasa yagaragaje ko igiye kugarura amahoro mu Burasirazuba bw’igihugu.
Guverinoma ya Repubulika ya demokarasi ya Congo, yatangaje ko igiye gukora ibishoboka byose kugira ngo igarure amahoro arambye mu Burasirazuba bw’iki gihugu cyabo, hagendewe kubyo yemeranyijeho n’umutwe AFC/M23 binyuze k’ubuhuza bwa Qatar.
Byagarutsweho na minisitiri w’umutekano wa RDC, Jaquemin Shabani mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru i Kinshasa ku murwa mukuru wa RDC.
Muri ki kiganiro, cyarimo kandi n’umuvugizi wa guverinoma, Patrick Muyaya, aho yahamije ko leta yabo yiyemeje amahoro.
Aba bayobozi bombi, bashimangiye ko Leta yiyemeje gushyira mu bikorwa ibyo yiyemeje mu biganiro by’i Doha hagati yayo n’umutwe wa M23.
Minisitiri Jaquemin Shabani, yavuze ko iyi ntambwe yerekana impinduka igana ku masezerano y’amahoro, ayo biteganyijwe ko azashyirwaho umukono mu byumweru bitatu biri imbere.
Avuga kandi ko ibiganiro by’i Doha bemeranyije guhagarika imirwano hagati y’impande zombi, kurengera abasivili no gucyura impunzi.
Ku ruhande rwa minisitiri w’itumanaho ari na we muvugizi wa Leta , Patrick Muyaya, yibukije ko amahoro ari kimwe mu byifuzo bya perezida Felix Tshisekedi, ngo kuko yifuza kubungabunga ubusugire bw’igihugu ndetse n’ubwa karere kose muri rusange.
Yagize ati: “Intego irasobanutse: kugera ku mahoro asesuye, nta guhungabanya ubusugire bw’igihugu.”
Ibiganiro by’i Doha byaje bikurikira ibindi byabereye muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika, tariki ya 27/06/2025, aho yungaga u Rwanda na Congo Kinshasa, mu rwego rwo kugira ngo bakemure amakimbirane y’intambara mu mahoro.
Kuri ubwo rero, Leta y’i Kinshasa irahamagarira abafatanyabikorwa bose, haba mu gihugu, ndetse no mu mahanga gushyigikira iyi gahunda nshya y’amahoro, ikaba inizera ko ibimaze kugerwaho bizayifasha kurangiza iyi ntambara imaze igihe kinini mu Burasirazuba bwa RDC.