Umwe muba ofisiye bari bakomeye muri leta ya perezida Evariste Ndayishimiye yapfuye.
Ni Lieutenant General de police Godfoid Bizimana wa pfuye urupfu rutunguranye.
Uru pfu rwa Lieutenant General de police Godfoid Bizimana, rwatangajwe bwa mbere na perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye. Ibi yabitangaje akoresheje urubuga rwa x, akaba yabivuze agaragaza umubabaro yatewe n’urupfu rwa Godfroid, nk’uko yabyivugiye.
Yagize ati: “Tubabajwe cyane n’urupfu rwa General de police Godfoid Bizimana, ubutwari n’ubwitange bye byamuranze mu gukorera igihugu cya mwibarutse nti bizibagirana. Twifatanije n’umuryango n’icuti asize, Imana imuhe uburuhukiro bwiza.”
Lt Gen. Godfroid, yari ahagarariye ibikorwa bitari bike mu gihugu cy’u Burundi. Yigezeho no kuba umuyobozi w’ungirije muri polisi y’u Burundi n’izindi nshingano z’itandukanye.
Ahagana mu mwaka w ‘ 2022, umuryango w’u bumwe bw’ibihugu by’u Burayi, wari wa mukuriyeho ibihano bwari nwaramufatiye , cyo kimwe n’abandi bayobozi bohejuru ba biri mu gihe cyo gushaka manda ya Gatatu y’uwahoze ari perezida w’u Burundi, Peter Nkurunziza, mu 2015.
Kugeza ubu ntibaratangaza icyaba cyishe Gen Godfroid.
MCN.