Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 23/01/2024, leta y’u Burundi, yahakanye amagambo aherutse gutangazwa na Perezida w’icyo gihugu, Evariste Ndayishimiye, avuga ko yatangaje ko yiteguye gufasha urubyiruko rwo mu Rwanda gukuraho ubutegetsi bwa Kigali.
Nk’uko bigaragara itangazo leta ya Bujumbura, yashize hanze, ririho umukono w’umunyamabanga wa Guverinema y’u Burundi, Jerome Niyonzima, rinagaragaza ko rya ndikiwe i Gitega, k’u murwa mukuru wa politike w’igihugu c’u Burundi, mu gihe Bujumbura yo ari umurwa mukuru w’ubutunzi w’icyo gihugu.
Iri tangazo rigira riti: “Hari abakwirakwije ibitandukanye n’ibyo Perezida Evariste Ndayishimiye, yavuze, bo bishiriramo ibijanye n’ibyifuzo byabo.”
“Abakwirakwije ibyo binyoma bari bagamije guhisha ikibazo nyacyo kiri hagati y’u Rwanda n’u Burundi.”
Ir’itangazo rikomeza rivuga ko leta y’u Burundi yamaganye “Abakomeje gukwirakwiza ibitaribyo .”
Amagambo ya Perezida Evariste Ndayishimiye, yazanye impaka nayo aherutse gutangariza urubyiruko rw’Abanyekongo, ubwo yarafitanye n’abo ikiganiro kuri Hotel Fleuve Congo, iherereye i Kinshasa, mu gihugu ca Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Leta y’u Burundi, isohoye itangazo mu gihe Kigali yari yamaganye ibya tangajwe na Perezida Evariste Ndayishimiye, aho bamushinja kuba yaratangaje ko “Azafasha Abanyarwanda kuvanaho ubutegetsi yise ko ari bubi, ko kandi azafasha urubyiruko rw’Abanyarwanda kwibohora.”
Yagize ati: “Ndibaza ko n’urubyiruko rwo mu Rwanda, rutazakomeza kwemera kuba imfungwa mu karere bagomba kubohorwa bakavanaho ubuyobozi bu bi.”
Yakomeje agira ati: “Ni ngombwa ko dukomeza Urugamba kugeza aho Abanyarwanda nabo batangira kotsa igitutu abategetsi babo.”
Bruce Bahanda.