Hongeye kuvugwa ko u Burundi bwo hereje abandi basirikare benshi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru guhangana na M23.
Bya vuzwe ko u Burundi bwo hereje indi Batayo igira iya Cyenda, igizwe n’abasirikare bagera ku 614. Iy’i Batoyo ikaba yarahawe kuyoborwa na Lt Col Aaron, wari usanzwe muri Kivu y’Amajy’epfo, uvugwaho kandi ko akarishye k’urugamba, nk’uko iy’inkuru tuyikesha umwe mu basirikare b’u Burundi ba barizwa mu Burasirazuba bw’igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Mu busanzwe mu Burasirazuba bwa RDC habarizwa ga Batayo umunani za basirikare b’u Burundi aho bivugwa ko imwe murizo Batayo yoba yararasiwe ku rugamba barapfa, abadapfuye bafatwa mpiri, ndetse hakaba hari n’abarenga 150 ba buriwe irengero mu rugamba rwo mu Kibaya cya Kibumba, muri teritware ya Nyiragongo.
Iz’ingabo z’u Burundi zoherejwe mu Ntambara bahanganyemo na M23 mu gihe abasirikare b’u Burundi benshi bahunze bava muri teritware ya Masisi bahungira Minova. Hakaba harandi makuru avuga ko aba bahungiye Minova bahise bakomeza guhunga, ni mugihe M23 k’u mugoroba w’ejo hashize, tariki ya 04/02/2024, barwaniye mu nkengero za Minova, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.
Nk’uko iy’inkuru ibivuga kuri ubu M23 imaze gufata ibirindiro bikomeye byo mu nkengero za Minova aribyo Kituva na Jangwa ndetse n’u muhanda uhuza Kivu y’Amajy’epfo na Kivu y’Amajyaruguru.
K’u munsi w’ejo hashize ahagana isaha z’umugoroba wajoro habonetse abasirikare benshi bahunze bava Minova bagana i Bukavu, k’umurwa mukuru w’i Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, bikavugwa ko abo bahunze bava Minova barimo n’ingabo z’u Burundi.
Bruce Bahanda.
zszsaerrrrrrrrrrf