Leta y’u Burundi yohereje abasirikare mumyitozo mu Rwanda.
Yanditswe na Bruce Bahanda, kw’itariki 15.06.2023, saa 6:30Am, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Igihugu c’u Burundi, cyamaze kohereza abasirikare babo i Kigali mu Rwanda aho bagiye kwifatikanya n’abandi bagize umuryango wa Afrika y’iburasirazuba (EAC) mu myitozo ihuriweho yitwa “Ushirikiano Imara.”
Nk’uko ayamakuru tuyakesha ikinyamakuru cyo mu Rwanda Bwiza.com, cyabitangaje, kivuga ko iz’ingabo zamaze kuhagera kumunsi w’ejo hashize.
Amakuru akomeza avuga ko Colonel Floribert Biyereke, ariwe muvugizi w’igisirikare cu Burundi, yatangaje ko igisirikare cye cyohereje abasirikare 38. Aba basirikare bakaba bari mubyiciro bitatu yasobanuye ko abasirikare bataje bonyine, kuko bari kumwe n’abapolisi 8 n’abasivili 14 bose bazitabira iyi myitozo igizwe n’ibyiciro bitandukanye.
Si Igihugu cy’u Burundi cyohereje Ingabo za bo gusa nkuko ayamakuru tuyakesha Bwiza.com, ahubwo byatangajwe ko ni gihugu cya Uganda, cyamaze kohereza abasirikare bazitabira iyi myitozo.
Mugihe Kenya yo yamaze guha abazahagararira ibendera ryabo, bisobanuye ko na ryo riri mu nzira rigana i Kigali.
Bikaba biteganijwe ko i myitozo izabera mu karere ka Musanze, mu majyaruguru y’u Rwanda, iyomyitozo ikaba iri butangire kuruyu wa Kane tariki 15/6/2023.
Biteganyijwe ko iyomyitozo izamara amayinga a bibiri(2).