
Igihugu c’Ubwongereza kirateganya kuja gukorera intwaro muri Ukraine.
Inzego nkuru zishinzwe ikorwa ry’intwaro mu Bwongereza ziri mu biganiro bigamije kubaka inganda zikora intwaro muri Ukraine, mu rwego rwo gukomeza i bikoresho bya gisirikare.
Ni irushanwa u Bwongereza burimo guhanganiramo n’u Bufaransa ndetse n’u Budage, nabyo byamaze kumvikana na Leta ya Ukraine.
Ikinyamakuru ca Russia Today, catangaje ko intwaro zisanzwe ndetse n’imodoka z’intambara ari zo u Bwongereza bwifuza guheraho mu gihe ibiganiro n’abayobozi ba Ukraine byaba bitanze umusaruro.
Hari abayobozi bamwe b’u Bwongereza bamaze gusura Ukraine ngo barebe aho bashobora gushyira uruganda n’uburyo bafatanya na Leta y’ico gihugu.
Ni amakuru atangajwe mu gihe ibihugu by’i Burayi bikomeje kohereza intwaro nyinshi muri Ukraine, zo gufasha ico gihugu kurwana n’u Burusiya mu ntambara imaze umwaka.
Mu kwezi gushize u Bwongereza bwemeye kurekura ibifaru byabwo bizwi nka Challenger 2 ngo bitangire kwifashishwa muri Ukraine, nyuma y’igihe bwaranze kubitanga.