Leta y’u Rwanda n’iya Leta Zunze Ubumwe za America, zaganiriye ku bibazo by’umutekano biri mu karere, byumwihariko ku bijyanye n’ibivugwa muri Eastern ya Congo .
Ni ibiganiro byabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 01.02.2023, byahuje Minister w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta ndetse n’Umunyamabanga Mukuru Wungirije wa Leta Zunze Ubumwe za America, Wendy Sherman.
Itangazo dukesha urubuga rwa Leta Zunze Ubumwe za America ryashyizweho kuri uyu wa Gatatu tariki 01.02.2023, ryagaragaje ibyaganiriweho hagati y’aba bayobozi ku mpande z’Ibihugu byombi.
Iri tangazo riri kuri uru rubuga, rigira riti “Baganiriye ku bibazo by’umutekano by’akarere ku nyungu zihuriweho, birimo uburyo bwo guhagarika ibihungabanya umutekano muri Eastern ya Congo n’uburyo bwo guteza imbere amahoro muri Repubulika ya Central Africa.”
Iri tangazo rikomeza rigira riti “Umunyamabanga Wungirije Sherman yashimangiye ko Leta Zunze Ubumwe za America ishyigikiye ubuhuza ku bibazo biri mu burasirazuba bwa DRC ndetse n’ibiganiro biyobowe na Angola n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, ndetse igasaba ko impande zose zihagarika ibikorwa bya gisirikare muri aya makimbirane, bakarushaho kongera imbaraga mu nzira za politiki.”
Leta Zunze Ubumwe za America ziri mu Bihugu byagiye bigwa mu mutego w’ikinyoma cahimbwe na Congo ko u Rwanda rufasha umutwe wa M23, iki Gihugu na co kigasaba ko u Rwanda ruhagarika ibyo bikorwa.
Iki Gihugu kinjiye muri ibi birego nyuma yuko leta ya Congo yakunze kukiregera u Rwanda.
Tariki 01.10.2022, Umunyamabanga wa Leta wa USA, Anthony Blinken yakiriye i Washington intumwa z’abayobozi bari baturutse muri DRC zoherejwe na Perezida Felix Tshisekedi, zari ziyobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Christophe Lutundula ndetse n’intumwa yihariye y’umukuru w’Igihugu, Serge Tshibangu.
Mumwaka wa 2022 leta Zunze Ubumwe za America yatangaje ko ihangayikishijwe n’umwuka mubi uri hagati y’u Rwanda na Congo.
Icyo gihe USA yasabye Presidence z’Ibihugu byombi (u Rwanda na DRC) ko zashaka umuti w’ibyo bibazo, zikabishakira umuti.
President Paul Kagame yavuze ko ntacyo bitwaye kuba ibyo Bihugu byagira inyungu muri iki Gihugu ariko ko byari bikwiye kubanza kugifasha kuva mu bibazo byakibayemo akarande, bikabanza kumenya umuzi wabyo nyirizina, bitarebeye hafi.