Leta Zunze Ubumwe za Amerika zamenyesheje ubutegetsi bwa Republika ya Demokarasi ya Congo (RDC), ko bahangayikishijwe bikomeye n’ibikorwa bihonyora uburenganzira bw’Abanyekongo byongeye gukaza umurego, inagaragaza ko umuti ukenewe, ari inzira za Politiki, aho kuba iz’intambara.
Bikubiye mu itangazo ryashizwe hanze na Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri uyu wa Kane, tariki 12/10/2023. N’itangazo rivuga ko Amerika “Ihangayikishijwe bikomeye no kuba ibikorwa byo guhohotera abaturage mu Ntara ya Kivu y’Amajyambere M’uburasirazuba bw’iki gihugu ca RDC.”
Iri tangazo rya Ambasade ya Amerika rikomeza rivuga ko “Kubura kw’imirwano hagati y’ihuriro ry’imitwe yitwaje intwaro na M23 byatumye abantu bahasiga ubuzima n’ibyabo ndetse n’abaturage benshi b’abasivile bakava mu byabo.”
Leta Zunze Ubumwe za America, zikomeza zigira ziti “Turahamagarira ubutegetsi bwa Congo Kinshasa, MONUSCO ndetse n’ingabo z’Umuryango wa Afrika y’Iburasirazuba(EACRF), kongera ingufu mu bikorwa byabo kugira ngo harindwe umutekano w’abasivile mu nshingano zabo kandi mu buryo bufite umurongo umwe.”
Baboneyeho kandi gusaba ubuyobozi bwose bireba, gushiraho uburyo bworohereza abagizweho ingaruka n’ibi bibazo, kugerwaho n’ubutabazi.
Amerika ivuga ko n’ubwo abari gukurwa mu byabo n’iyi ntambara bakomeje kwiyongera, ariko iki Gihugu kizakomeza kuba umuterankunga w’imena mu gutanga inkunga mu bikorwa by’ubutabazi muri Congo Kinshasa kandi ko ibyo banabisaba abandi baterankunga.
Ubutegetsi bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwakomeje bumenyesha ko “Ibibazo byo M’uburasirazuba bwa RDC, bikeneye igisubizo cya politiki aho kuba icy’imbaraga za gisirikare.”
Ibi kandi byakunze kugarukwaho n’abayobozi banyuranye ku Isi, barimo Perezida Paul Kagame wakunze kugaragaza ko umuti w’ibibazo byo mu burasirazuba bwa RDC, bikenewe umuti unyuze mu nzira za Politiki, aho gukoresha imbaraga za gisirikare cyangwa iz’intambara.
Igakomeza muri iri tangazo ryayo igira iti “Turasaba impande zose kubahiriza mu buryo bwuzuye imyanzuro yafatiwe mu nzira z’ibiganiro by’akarere byabaye birimo guhagarika imirwano nk’uko byemejwe kuva tariki 07/2/2023 kandi dushigikiye ko habaho umutekano n’iperereza ryihuse binyuze mu rwego rwa gisirikare rushinzwe kugenzura ishirwa mu bikorwa.”
Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, isoza yizeza ko izakomeza gushigikira inzira zose za zamahoro, kugira ngo amahoro n’umutekano bigaruke M’uburasirazuba bwa Republika ya Demokarasi ya Congo (Eastern DRC).
By Bruce Bahanda.