Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zongeye gutanga igihembo mugihe hagira utanga amakuru afasha kugira hafatwe umuyobozi mukuru w’u mutwe w’iterabwoba wa LRA.
Ni byatangajwe na leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ibinyujije kurubuga rwa WarCrimesRewardsProgram.
Nk’uko bya vuzwe n’uko hagenwe agashimwe ka miliyoni 5 z’amadori y’Amerika, mugihe haboneka uranga Joseph Kony, ukuriye umutwe w’iterabwoba urwanya ubutegetsi bwa perezida Yoweli Kaguta Museveni, wa Uganda.
Joseph Kony, ni umurwanyi ukuriye umutwe w’inyeshamba uzwi kw’izina rya “Resistance Army(LRA).” Uy’u mutwe w’inyeshamba wavutse ahagana mu mwaka w’1987 nyuma y’umwaka umwe, perezida Museveni amaze gutsinda urugamba rwo kubohoza iki gihugu cya Uganda.
Joseph Kony, yavutse mu mwaka w’1962, avukira mu m’Ajyaruguru y’igihugu cya Uganda, mugace kitwa Odek, ava mu bwoko bwa Acholi.
Joseph Kony mu mwaka w’ 1990, umutwe ayoboye wishe abasivile benshi mu m’Ajyaruguru y’igihugu cya Uganda, aho ndetse nyuma aba barwanyi baje kwa mbuka mu gihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, mu mwaka w ‘ 2005 ariko mbere y’uko aba barwanyi bagera RDC ba banjye kuvugwa mu majy’Epfo ya Sudan, aho bishe abantu bakoresheje imipanga n’amahiri.
Uy’u mutwe kandi waje kuva muri RDC wambuka muri Central Republic Of Congo, arinaho abarwanyi bayobowe na Joseph Kony bavugwa kuri none cyane.
Muri Uganda, RDC, Sudan, Central Republic Of Congo n’ahandi, umutwe uyobowe na Joseph Kony, wahishe abantu muburyo bwa kinyamanswa.
Bruce Bahanda.