
Umusirikare wahoze mungabo za Republika ya democrasi ya Congo (FARDC), Lieutenant Alexis, yiyunze n’ingabo za M23.
Yanditswe na Bruce Bahanda, Tariki 08.05.2023. Saa 9:10 PM, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Lieutenant Alexis, wahoze mungabo za Republika ya democrasi ya Congo (FARDC), yamaze kwiyunga nabasirikare barwanira ukubaho kwabo nababo, abo ni M23.
Nuyumunsi amakuru ya Lieutenant Alexis, yageze kuri MCN, avuga ko uyumusirikare uzwiho ubutwari ko yamaze kwakirwa n’ingabo zirwanira muburasirazuba bwa Republika ya democrasi ya Congo (M23).
Bwana Alexis, uvuka Imulenge ho muri Kivu yamajy’Epfo, yahoze akorera akazi ke kagisirikare mubicye byo muri Beni, nyumayaho aza kugaya ibikorwa bibi ingabo za Republika ya Democrasi ya Congo (FARDC), bakorera abo mubwoko bw’Abatutsi cangwa se Abanyamulenge maze yitandukanya nizongabo afata inzira yubuhungiro bikavugwa ko yaramaze umwaka urenga ari mubuhungiro muribi bihugu bya Africa Y’iburasirazuba (EAC).
Nkuko ayamakuru twayabwiwe kuri MCN, uwatanze ayamakuru yagize ati : “Indi ntwari nayo yahoze mucha Beni Lieutenant Alexis, tumaze kumwakira yazanye nabahungu batari bake, batugezeho mumasaha yigicamunsi kandi nawe avuka Imulenge.”
Abasirikare ba FARDC, bakomeje gusiga iki Gisirikare bivanye nibikorwa bibi Fardc ikorera abaturage bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda, dore ko na Colonel Oskar Ndabagaza aheruka kwitandukanya n’ingabo za leta ya Kinshasa bivuye kubikorwa bibi bikorwa nigisirikare ca Kinshasa, cane muburasirazuba bw’iki gihugu.
Col Oscar Ndabagaza, yaje mugihe na Col Moïse Byinshi Gakunzi, yaragize igihe kingana nukwezi kumwe nawe yitandukanyije n’ingabo za leta ya Kinshasa.
Mugihe baganiraga nitangaza makuru, aba basirikare, bavuze ibibazo byenda gusa kuko bose bavuga ko bagaye Imikorere y’igisirikare cya Republika ya democrasi ya Congo, nimugihe abaturage bomubwoko bw’Abatutsi bicwa iki Gisirikare ntikigire ubutabazi gikora ndetse n’a bamwe mubasirikare ba FARDC bakorera urugomo abaturage bab’Atutsi.