• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Friday, November 28, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Loni yagaragarijwe ko ubufatanye bwa FARDC na FDLR bugamije kumaraho Abanyamulenge n’Abatutsi bose muri rusange

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
September 27, 2025
in Regional Politics
0
Umusirikare wa Fardc yishwe arashwe mu misozi ya Fizi
77
SHARES
1.9k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Loni yagaragarijwe ko ubufatanye bwa RDC na FDLR bugamije kumaraho Abanyamulenge n’Abatutsi bose muri rusange

You might also like

Hamenyekanye igihe Perezida Kagame azahura na Tshisekedi

RDC: Corneille Nangaa yasobanuye icyafasha igihugu kugera ku mahoro arambye

Perezida Kagame yasobanuye uko abona uruhare rw’amahanga ku kibazo cy’Ikibuga cy’Indege cya Goma

U Rwanda rubinyujije kuri minisitiri warwo w’ubanye n’amahanga, Olivier Nduhungurehe yagaragarije umuryango w’Abibumbye ubufatanye bw’Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo n’umutwe wa FDLR ugizwe n’abasize bakoze jenocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda, mu mugambi wo kurimbura Abanyamulenge n’Abatutsi bose muri rusange bo mu Burasirazuba bwa Congo.

Nibyo Nduhungurehe yagarutseho ku munsi w’ejo hashize tariki ya 26/09/2025, ubwo yagezaga ijambo ku nteko rusange ya 80 y’umuryango w’Abibumbye i New York.

Yagaragaje ko n’ubwo mu kwezi kwa gatandatu uyu mwaka u Rwanda na RDC byasinyanye amasezerano y’amahoro bigizwemo uruhare na perezida wa Leta Zunze ubumwe z’Amerika, Donald Trump cyo kimwe n’umuyobozi wikirenga wa Qatar, Tamin Bin Hamed Al Thani; ishyirwa mu bikorwa ryayo rigenda ricyumbagira.

Avuga ko ubufatanye bwa FARDC na FDLR ndetse n’abacanshuro babanyamahanga biri mu bikomeje kudidinza ishyirwa mu bikorwa ry’ariya masezerano.

Yagize ati: “Kuva aya masezerano yasinywa, umusaruro wayo wakunze kugenda gake, kabone n’ubwo inama zitanga icyizere zikomeza kubera i Washington mu rwego rwo kugira ngo aya masezerano yasinywe mu kwezi kwa gatandatu ashyirwe mubikorwa. Nyamara ibintu bibera muri RDC biracyateye ubwoba cyane.”

Yakomeje ati: “Ubufatanye hagati ya RDC, Wazalendo na FDLR ndetse hakaba hari gukoreshwa na drones n’indege z’intambara mu kugaba ibitero ku baturage babasivili, by’umwihariko Abanyamulenge n’abandi Banye-Congo b’Abatutsi byerekana uburemere bw’ikibazo.”

Yavuze ko ibi binyuranyije n’ibikubiye mu masezerano ya Washington DC.

At: “Iri huriro kandi rishigikiwe n’Ingabo z’amahanga, zirimo abacanshuro, ibinyuranyije n’amategeko yo mu mwaka wa 1977 n’amasezerano ya Loni yo mu 1989 abuza ikoreshwa ry’abacabshuro.”

Yavuze kandi ko imyitwarire ya Leta y’i Kinshasa ikwiye guhinduka ikareka gushaka igisubizo mu gukoresha imbaraga za gisirikare, igashyira imbere ibiganiro, ikanaharanira gushyira mu ngiro amasezerano ya Washington DC.

Yatanze kandi impuruza ku barwanyi ba Wazalendo basanzwe bahabwa imbunda na Leta y’i Kinshasa, avuga ko bari kwica no gutwika imihana y’Abanyamulenge; agaragaza ko ibyo bakorera abo Banyamulenge bisa n’ibyabaye mu Rwanda igihe cya jenocide yakorewe Abatutsi.

Asaba ko hafatwa ingamba zikakaye mu rwego rwo kugira ngo hashyirweho iherezo kuri jenocide ikomeje gututumba mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo amazi atararenga inkombe.

Tags: FardcFDLRUrimbura Abanyamulenge
Share31Tweet19Send
Bahanda Bruce

Bahanda Bruce

Recommended For You

Hamenyekanye igihe Perezida Kagame azahura na Tshisekedi

by Bahanda Bruce
November 28, 2025
0
Hamenyekanye igihe Perezida Kagame azahura na Tshisekedi

Hamenyekanye igihe Perezida Kagame azahura na Tshisekedi Amakuru mashya aturuka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aremeza ko umuhuro utegerejwe cyane uzahuza Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, Perezida...

Read moreDetails

RDC: Corneille Nangaa yasobanuye icyafasha igihugu kugera ku mahoro arambye

by Bahanda Bruce
November 28, 2025
0
RDC: Corneille Nangaa yasobanuye icyafasha igihugu kugera ku mahoro arambye

RDC: Corneille Nangaa yasobanuye icyafasha igihugu kugera ku mahoro arambye Umuhuza bikorwa w’ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC/M23), Corneille Nangaa, yatangaje ko inzira nyayo yo kugeza Repubulika ya...

Read moreDetails

Perezida Kagame yasobanuye uko abona uruhare rw’amahanga ku kibazo cy’Ikibuga cy’Indege cya Goma

by Bahanda Bruce
November 28, 2025
0
Perezida Kagame yavuze ko Ibiganiro bya Washington ari “Intambwe Ikomeye”, anashimangira ko Igisubizo cy’amahoro kiri mu Maboko ya RDC

Perezida Kagame yasobanuye uko abona uruhare rw’amahanga ku kibazo cy’Ikibuga cy’Indege cya Goma Perezida Paul Kagame yagaragaje uburyo abona umurego n’inyota mpuzamahanga byo kugenzura cyangwa gukoresha i kibuga...

Read moreDetails

Perezida Kagame yavuze ko Ibiganiro bya Washington ari “Intambwe Ikomeye”, anashimangira ko Igisubizo cy’amahoro kiri mu Maboko ya RDC

by Bahanda Bruce
November 27, 2025
0
Perezida Kagame yavuze ko Ibiganiro bya Washington ari “Intambwe Ikomeye”, anashimangira ko Igisubizo cy’amahoro kiri mu Maboko ya RDC

Perezida Kagame yavuze ko Ibiganiro bya Washington ari “Intambwe Ikomeye”, anashimangira ko Igisubizo cy'amahoro kiri mu Maboko ya RDC Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yatangaje ko intambwe nshya...

Read moreDetails

Abaturage Basaba Minisitiri Patrick Muyaya Gusobanura no Gusaba Imbabazi ku Magambo Abatesha Agaciro aheruka gutangaza

by Bahanda Bruce
November 27, 2025
0
Abaturage Basaba Minisitiri Patrick Muyaya Gusobanura no Gusaba Imbabazi ku Magambo Abatesha Agaciro aheruka gutangaza

Abaturage Basaba Minisitiri Patrick Muyaya Gusobanura no Gusaba Imbabazi ku Magambo Abatesha Agaciro aheruka gutangaza Abaturage bo mu Ntara za Kivu y’Amajyaruguru n’Amajyepfo baramagana bikomeye amagambo aherutse gutangazwa...

Read moreDetails
Next Post
Mu ibanga rikomeye Tshisekedi yagiranye ibiganiro n’umuyobozi wa Blackwater

Mu ibanga rikomeye Tshisekedi yagiranye ibiganiro n'umuyobozi wa Blackwater

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

Manage Cookie Consent
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes. The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.
  • Manage options
  • Manage services
  • Manage {vendor_count} vendors
  • Read more about these purposes
View preferences
  • {title}
  • {title}
  • {title}
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?