Loni yagaragarijwe ko ubufatanye bwa RDC na FDLR bugamije kumaraho Abanyamulenge n’Abatutsi bose muri rusange
U Rwanda rubinyujije kuri minisitiri warwo w’ubanye n’amahanga, Olivier Nduhungurehe yagaragarije umuryango w’Abibumbye ubufatanye bw’Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo n’umutwe wa FDLR ugizwe n’abasize bakoze jenocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda, mu mugambi wo kurimbura Abanyamulenge n’Abatutsi bose muri rusange bo mu Burasirazuba bwa Congo.
Nibyo Nduhungurehe yagarutseho ku munsi w’ejo hashize tariki ya 26/09/2025, ubwo yagezaga ijambo ku nteko rusange ya 80 y’umuryango w’Abibumbye i New York.
Yagaragaje ko n’ubwo mu kwezi kwa gatandatu uyu mwaka u Rwanda na RDC byasinyanye amasezerano y’amahoro bigizwemo uruhare na perezida wa Leta Zunze ubumwe z’Amerika, Donald Trump cyo kimwe n’umuyobozi wikirenga wa Qatar, Tamin Bin Hamed Al Thani; ishyirwa mu bikorwa ryayo rigenda ricyumbagira.
Avuga ko ubufatanye bwa FARDC na FDLR ndetse n’abacanshuro babanyamahanga biri mu bikomeje kudidinza ishyirwa mu bikorwa ry’ariya masezerano.
Yagize ati: “Kuva aya masezerano yasinywa, umusaruro wayo wakunze kugenda gake, kabone n’ubwo inama zitanga icyizere zikomeza kubera i Washington mu rwego rwo kugira ngo aya masezerano yasinywe mu kwezi kwa gatandatu ashyirwe mubikorwa. Nyamara ibintu bibera muri RDC biracyateye ubwoba cyane.”
Yakomeje ati: “Ubufatanye hagati ya RDC, Wazalendo na FDLR ndetse hakaba hari gukoreshwa na drones n’indege z’intambara mu kugaba ibitero ku baturage babasivili, by’umwihariko Abanyamulenge n’abandi Banye-Congo b’Abatutsi byerekana uburemere bw’ikibazo.”
Yavuze ko ibi binyuranyije n’ibikubiye mu masezerano ya Washington DC.
At: “Iri huriro kandi rishigikiwe n’Ingabo z’amahanga, zirimo abacanshuro, ibinyuranyije n’amategeko yo mu mwaka wa 1977 n’amasezerano ya Loni yo mu 1989 abuza ikoreshwa ry’abacabshuro.”
Yavuze kandi ko imyitwarire ya Leta y’i Kinshasa ikwiye guhinduka ikareka gushaka igisubizo mu gukoresha imbaraga za gisirikare, igashyira imbere ibiganiro, ikanaharanira gushyira mu ngiro amasezerano ya Washington DC.
Yatanze kandi impuruza ku barwanyi ba Wazalendo basanzwe bahabwa imbunda na Leta y’i Kinshasa, avuga ko bari kwica no gutwika imihana y’Abanyamulenge; agaragaza ko ibyo bakorera abo Banyamulenge bisa n’ibyabaye mu Rwanda igihe cya jenocide yakorewe Abatutsi.
Asaba ko hafatwa ingamba zikakaye mu rwego rwo kugira ngo hashyirweho iherezo kuri jenocide ikomeje gututumba mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo amazi atararenga inkombe.