Loni Yashinje Ingabo za Leta ya RDC n’Umutwe wa FDLR Gukora Ihohoterwa Rishingiye ku Gitsina ku Baturage
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe uburenganzira bwa muntu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (BCNUDH) ryatangaje ko mu mwaka wa 2025 hagaragaye ubwiyongere bukabije bw’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, aho inzego z’umutekano za Leta n’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR zashinjwe kugira uruhare rukomeye mu byaha byo gufata abagore n’abakobwa ku ngufu.
Ibi byagaragajwe mu itangazo ryashyizwe ahagaragara tariki ya 08/03/2026, ku munsi mpuzamahanga wahariwe umugore. Uwo munsi wakoreshejwe na BCNUDH mu kugaragaza uburemere bw’ibibazo abagore n’abakobwa bakomeje guhura na byo cyane cyane mu burasirazuba bwa Congo, akarere kamaze imyaka myinshi karazahajwe n’intambara n’imitwe myinshi yitwaje intwaro.
Raporo y’iri shami igaragaza ko mu mwaka ushize abagore 854 n’abakobwa 672, bose hamwe barenga 1,500, bagizweho ingaruka n’ibyaha byo gufatwa ku ngufu. Hafi 80% by’ibi byaha byabereye mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo, aho umutekano ukomeje guhungabana bitewe n’imirwano ihoraho hagati y’ingabo za Leta, imitwe yitwaje intwaro n’indi mitwe yitwara gisirikare.
BCNUDH ivuga ko imitwe yitwaje intwaro ifite uruhare rwa 75% mu byaha byo gufata abagore n’abakobwa ku ngufu. Iyo mitwe irimo ihuriro ryitwaje intwaro rya Wazalendo, umutwe wa CODECO, umutwe wa FDLR, ndetse n’umutwe wa ADF, bose bakomeje kuregwa ibikorwa by’ihohoterwa rikabije rikorerwa abasivili.
Icyakora, raporo igaragaza ko n’inzego za Leta zidacikanwe n’ibi byaha. BCNUDH ivuga ko 19% by’imanza zagaragajwe zifitanye isano n’abagize inzego z’umutekano za Leta, zirimo ingabo za FARDC, Polisi y’igihugu (PNC) ndetse n’urwego rushinzwe iperereza (ANR). Ibi byatumye Umuryango w’Abibumbye ugaragaza impungenge zikomeye ku ruhare rw’abagomba kurinda abaturage, ahubwo bagakekwaho kubahohotera.
Raporo ivuga ko hari abagore n’abakobwa benshi bafashwe bugwate igihe kirekire n’imitwe yitwaje intwaro cyangwa bamwe mu basirikare ba Leta, bagakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina inshuro nyinshi. Hari n’abategetswe kubana ku ngufu n’ababafashe, bakaba barabyariye abana muri ayo mahano.
BCNUDH igaragaza ko ikibazo cy’abana bavuka muri ubu buryo gikomeje gutera impungenge. Benshi muri abo bana ngo batereranwa n’imiryango cyangwa bakangwa n’abaturage, ntibandikwe mu bitabo by’irangamimerere, bigatuma bakura badafite uburenganzira bw’ibanze nk’ubwenegihugu cyangwa uburenganzira ku burezi n’ubuvuzi. Abasesenguzi bemeza ko ibi bishobora kubashyira mu kaga ko kwinjira mu mitwe yitwaje intwaro mu gihe kiri imbere.
Iki kibazo cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu burasirazuba bwa Congo kimaze imyaka myinshi kivugwa n’imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu. Intambara z’urudaca, guhangana kw’imitwe yitwaje intwaro irenga ijana, n’intege nke z’inzego z’umutekano byatumye abagore n’abakobwa bakomeza kuba mu kaga gakomeye.
Umuryango w’Abibumbye wasabye ingabo za Leta ya RDC n’imitwe yitwaje intwaro guhagarika imirwano no kurekura nta mananiza abagore n’abakobwa bose bafashwe bugwate. Wasabye kandi ko ibikorwa byo gufata ku ngufu bihagarara burundu, kuko ari icyaha gikomeye cyibasira uburenganzira bwa muntu kandi gishobora no gufatwa nk’icyaha cy’intambara.
BCNUDH yasabye Leta ya Congo gufata ingamba zikomeye zirimo gukurikirana mu butabera abakekwaho ibi byaha, kongera ubufasha ku bagore n’abakobwa bahohotewe, no kwemeza ko abana bavutse muri ubu buryo bandikwa mu bitabo by’irangamimerere kugira ngo bahabwe uburenganzira bwabo nk’abaturage.
Umuryango w’Abibumbye uvuga ko kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ari imwe mu ntambwe zikomeye zo kugarura amahoro arambye mu burasirazuba bwa Congo, aho abaturage bamaze imyaka irenga makumyabiri babayeho mu buzima bw’intambara n’umutekano muke.





