Loni Yongereye Manda ya MONUSCO mu Bwumvikane Hagati y’Ibihugu Bikomeye
Inama y’Umutekano y’Umuryango w’Abibumbye (Loni), ku wa Gatanu tariki ya 19/12/2025, yemeje ku bwumvikane busesuye kongerera manda Ubutumwa bwa Loni bwo guharanira umutekano n’Amahoro muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (MONUSCO). Iki cyemezo cyemejwe ku majwi 15 kuri 15, mu gihe akarere k’Uburasirazuba bwa RDC gakomeje kwibasirwa n’umutekano muke n’intambara zikomeje gufata indi ntera, bikajyana n’umwuka mubi wa dipolomasi hagati y’ibihugu birebwa n’iki kibazo.
Nyuma y’iyi nteko, u Burusiya bwatangaje ko iki cyemezo kibabaje, mu gihe u Bushinwa bwagaragaje impungenge buvuga ko MONUSCO itagomba gukorera mu nyungu z’ibihugu bikomeye. Ku rundi ruhande, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashinje u Rwanda n’umutwe wa M23 guhungabanya inzira y’amahoro, zivuga ko ibyo bikorwa bibangamira ibiganiro byari bigamije kugarura ituze, ndetse zinenga ko hari aho amasezerano ya Washington atubahirijwe.
U Bufaransa, bwari bufite inshingano zo gutegura umushinga w’icyemezo, bwavuze ko habayeho gushaka ubwumvikane bugamije gukomeza intego nyamukuru za manda ya MONUSCO, ariko hanitabwa ku mpinduka za politiki ziriho, by’umwihariko inzira z’amahoro zatangijwe i Washington n’i Doha. Iyi myumvire yashyigikiwe na Amerika, yashimangiye ko MONUSCO igomba kugira uruhare rugaragara mu gushyigikira ibiganiro by’amahoro n’agahenge k’imirwano, mu gihe yakomeje gushinja Kigali gufasha M23. U Rwanda ruracyabihakana, kimwe n’uyu mutwe n’abaturage baturiye Kivu y’Amajyepfo.
U Bushinwa n’u Burusiya, mu bihe bitandukanye by’ibiganiro, byagaragaje ko bitanyuzwe n’uko manda ya MONUSCO ishobora gukoreshwa mu nyungu za politiki, bikavuga ko hari ingingo zashoboraga kuyigira igikoresho cy’andi masezerano atari mu murongo wa Loni. Byasabye ko inshingano z’ubu butumwa zisobanurwa mu buryo bwitondewe kandi bunoze, hirindwa kuyiremereza inshingano zirenze izo yashyiriweho.
Ibihugu bya Afurika biri mu Nteko y’Umutekano, byihuje mu itsinda rya A3, byibanze ku gushyigikira ubuyobozi bwa Afurika mu gushakira umuti ibibazo by’umutekano muri RDC. By’umwihariko, byashimangiye uruhare rw’ubuhuza buyobowe na Togo ku bufatanye n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), ndetse n’uruhare rw’imiryango y’akarere mu gushakira ibisubizo birambye.
Izi mpaka zose zaje kuvamo inyandiko y’ubwumvikane ikomeza umubare w’ingabo n’inshingano z’ingenzi za MONUSCO, ariko ikanakingura inzira y’uko ubu butumwa bushobora gutanga umusanzu ugenzuwe mu ishyirwa mu bikorwa ry’agahenge k’imirwano. Hanateganyijwe kandi ko manda ishobora gusubirwamo mu gihe kizaza, bitewe n’uko uko umutekano uzagenda uhinduka.





