Lt. Col na Majoro mu Basirikare ba FARDC Bashinjwa Ubwicanyi n’Ibikorwa Binyuranyije n’Amategeko
Ku wa Gatatu, tariki ya 31/12/ 2025, abasirikare umunani bo mu Ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), barimo umuliyetona koloneli (Lt. Col) na majoro, bitabye Urukiko rwa Gisirikare rwa Kivu y’Amajyaruguru ruri mu mujyi wa Lubero-Centre, bakurikiranweho ibyaha by’ubwicanyi no gukoresha ibikoresho bya gisirikare mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Uru rubanza rufatwa nk’urufite uburemere bukomeye mu miyoborere n’imikorere y’inzego z’umutekano. Rushingiye ku iyicwa ry’umusirikare wa FARDC, uvugwaho kurasisha amasasu mu bikorwa by’urugomo byaturutse ku burakari, byatewe no gutinda guhembwa agahimbazamusyi ke binyuze mu buryo buzwi nka “Banque Lambert”. Ubu buryo bw’imikoranire buvugwaho kuba intandaro y’ibibazo by’imiyoborere mibi n’uburangare, bikaba bishobora gushishikariza abasirikare kwijandika mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi.
Abaregwa, barimo abakomando, bakurikiranweho ibyaha bikomeye birimo ubwicanyi, kutubahiriza amategeko n’amabwiriza ya gisirikare, kunyereza umutungo wa Leta, gukangurira abandi basirikare gukora ibikorwa binyuranyije n’amategeko, ndetse no gutanga amakuru y’ibinyoma.
Ubushinjacyaha bwasabye ko hakurikizwa ibihano bikomeye bihwanye n’uburemere bw’ibyaha baregwa, birimo igifungo kiri hagati y’umwaka umwe n’imyaka makumyabiri, hashingiwe ku mategeko agenga igisirikare n’umutekano w’igihugu, ndetse no ku bimenyetso byerekana ukutubahiriza inshingano za gisirikare.
Haravugwa kandi ko imikorere ya “Banque Lambert” ikomeje gushyira abasirikare bari ku rugamba mu bibazo bikomeye by’imibereho, birimo ubukene n’inzitizi mu kazi kabo ka buri munsi. Ibi bivugwa ko bibangamira ubushake bwo kwitangira igihugu, bikanaba intandaro y’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi n’ubuhunzi mu bice bimwe na bimwe by’igihugu. Ubushinjacyaha bwamaganye by’umwihariko iyi mikorere, buyishinja kongera ubukene n’imibereho mibi mu Ngabo za FARDC.






