Lt Col Willy Ngoma yahaye urwamenyo abavuga ko yapfuye.
Lieutenant Colonel Willy Ngoma umuvugizi wa M23 mu bya gisirikare, yanyomoje abakorera mu kwaha k’u butegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi bavuga ko ingabo z’iki gihugu zamuteze igico ziramwica.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane tariki ya 16/01/2025 ni bwo Lt Col Willy Ngoma yatanze ubutumwa bw’amajwi avuga ko atigeze gupfa.
Yagize ati: “None ku wa kane, ndi Lt Col Willy Ngoma. Napfiriyehe, ryari? Iriya ni politiki y’abantu ba Tshilombo. Barazana FARDC, FDLR, Wazalendo, CODECO, ingabo z’u Burundi n’abacanshuro, ariko bari gukubitwa kubi.”
Willy Ngoma yagaragaje ko ntacyo ihuriro ry’Ingabo za RDC zogeraho mu rugamba rihanganyemo n’umutwe wa M23, ngo kubera ko iryo huriro ryahisemo kwihuza n’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR yasize ikoze jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Yanavuze ko uwo mutwe ufatanya na Wazalendo ndetse na CODECO mu kwica abenegihugu muri Ituri, Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajy’epfo.
Willy Ngoma yunzemo kandi ati: “Ndi muzima, reka bariya bajinga bavuga ubujinga.”
Ibyo yabivuze mu gihe mu ntangiriro z’iki Cyumweru, Abanyekongo barimo bavuga ko uyu muvugizi wa M23 yapfuye ndetse ko yapfanye na Henri Maggie ngo bishwe n’ingabo za FARDC.
Iyi nkuru yamamajwe cyane ku wa gatatu w’ejo hashize.