Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 27/01/2024, umuvugizi wa M23 mu bya gisirikare, Lt Col Willy Ngoma, yashimye igisirikare cya M23, cyo ngeye gutsinda urugamba ru komeye mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, aho gihanganye na leta ya Kinshasa yi yambaje ingabo za mahanga(SADC), n’imitwe y’inyeshamba y’itwaje imbunda ikorera k’u butaka bwa RDC.
Willy Ngoma uheruka kuzamurirwa ipeti n’u buyobozi bwa M23, ava kurya Major ahabwa irya lieutenant colonel, yashimye igisirikare cy’uyu mutwe wa M23 abereye umuvugizi mu bya gisirikare, yavuze ko ingabo za M23 ari Abasirikare bazi icyo gukora ko kandi bazi neza kurinda abaturage n’ibyabo ndetse ko ari n’inzobere m’urugamba.
Akoresheje urubuga rwe rwa X, yagize ati: “M23 n’inzobere k’urugamba nta gikoresho nakimwe gishobora kubahagarara imbere ngo ki batsinde, n’Abasirikare bazi umwuga wabo kandi bari discipline.”
Yakomeje agira ati: “M23, ira rwana igatahana intsinzi, batsinze n’ubu.”
Umuvugizi wa M23 mu bya gisirikare, yatangaje ibi mugihe hongeye kubura imirwano ikomeye hagati ya M23 n’ihuriro ry’Ingabo zirwana k’uruhande rwa Guverinoma ya Kinshasa.
Iy’i mirwano yatangiye igihe c’isaha z’urukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu, aho bivugwa ko M23 yongeye kwirukana ihuriro ry’ingabo za Guverinoma ya Kinshasa, mu bice byabereyemo imirwano muri teritware ya Masisi na Rutsuru, birimo Mbuhi, Bukama, Butare, Kingi, Murambi na Busumba, ndetse n’ahandi.
Mu itangazo M23 iheruka gushira hanze muri iki Cyumweru turimo yavuze ko itazakomeza kwi hanganira ingabo z’u butegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi, ni mugihe bazishinja kwica abaturage no kwambura abaturage ndetse no kubasenyera ibyabo harimo amazu, kunyaga Inka zabo no gusenya Amakanisa.
Bruce Bahanda.
Wow, incredible weblog layout! How long have you been running a blog for?
you make running a blog look easy. The total look of
your site is great, let alone the content material! You can see similar:
dobry sklep and here sklep online