Umuvugizi wa M23 mu bya gisirikare, Lt Col Willy Ngoma, yatangaje ko ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ko zongeye kugaba ibitero i Masisi.
N’ibyo Lt Col Willy Ngoma, yatangaje akoresheje urubuga rwa X. Atangaje ibi mu gihe bya vugwa ko kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 09/02/2024, ko nta mirwano yabaye kuri Axes zose.
Lt Col Willy Ngoma, yagize ati: “Ihuriro ry’Ingabo za Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, bongeye gutera ibisasu bya mizinga, mu bice bya Localite ya Mushaki, ahatuwe n’abasivile.”
Willy Ngoma mur’izi nyandiko yakoze haraho yise ingabo za RDC azita ‘ingabo z’u mu ijima,’ yakomeje avuga ko ibice bigenzurwa n’Ingabo za ARC/M23 ko bitekanye ko ndetse bakomeje kugendana ubutsinzi.
Ati: “Ku ntambara dutsinda ijana ku ijana.”
Uy’u muvugizi wa M23, ntiyagize byinshi atangaza kuri ibi bitero bya kozwe n’ihuriro ry’Ingabo za Guverinoma ya Kinshasa. Gusa yemeje ko byibasiriye abasivile,ariko kandi, ntiyagaragaje isaha ibyo bisasu byarasiweho, biraswa mu basivile baturiye Mushaki.
Lt Col Willy Ngoma, yatangaje ibi mugihe igihugu cy’u Bufaransa gisaba ko leta ya Kinshasa yakorana ibiganiro n’u mutwe wa M23.
U Bufaransa bwatangaje ibi binyuze muri minisiteri y’ubanye n’amahanga y’iki gihugu, aho bavuze ko imirwano ko yongeye gukomera mu Burasirazuba bwa RDC ko ndetse iyo mirwano ikomeje gushira abasivile mu kaga gakomeye.
Bagize bati: “Imirwano ikomeje kwiyongera mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, hagati ya M23 n’igisirikare cya RDC, iy’i mirwano iri gushira abasivile mu kaga. Biba byiza habaye kuganira maze amahoro akagaruka mu karere k’i Burasirazuba.”
Imirwano isa niyahinduye isura kuva ku matariki ya 25/01/2024, kugeza uy’umunsi. Iy’i mirwano ikomeje kubera mu nkengero za Sake ndetse na Kibumba ariho mu bice byegereye cyane u Mujyi wa Goma.
Bruce Bahanda.