Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Uncategorized

Lt Colonel Katabazi Emmanuel, Wa Uganda Mukiganiro Cye Yavuze Ko Muri RDC Kohoba Hagiye Kuba Intambara Ikomeye.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
June 1, 2023
in Uncategorized
0
60
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Lt Col Emmanuel Katabazi, yavuze y’uko muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo haba hagiye kwaduka intambara ikomeye.

You might also like

Uwari uhetse kwica abatabazi bari i Mulenge yatawe muri yombi

Iby’impinduka zigiye kuba ku rubuga rwa Whatsapp rusanzwe rukoreshwa na benshi.

Banyamulenge Unite in Mbarara to Honor Mulenge Hero Rukunda Makanika

Yanditswe na: Bruce Bahanda, kw’itariki 01.6.2023, saa 6:07pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.

Lt Colonel Katabazi, usanzwe ariwe muyobozi mukuru wungirije w’Urwego rushinzwe umutekano w’Imbere muri Uganda(ISO).
Irishamyi (ISO), niryo risanzwe rishinzwe iperereza ry’imbere mugihugu ca Uganda.

Uyumuyobozi waryo wungirije yatanze Ikiganiro avuga ko muri Republika ya Demokarasi ya Congo ko haba hagiye kwaduka intambara ikomeye!! iki kiganiro yagitanze ubwo yaganira ga n’abakuriye inzego zishinzwe umutekano mu turere twa Uganda duhana imbibi na Congo Kinshasa.

Igitangaje yavuze ko iyo ntambara ko mugihe ibaye ngo ishobora gusakiranya za leta zibiri ibi yabivugaga asaba abashinzwe umutekano mugihugu cye kuba maso cyane, mu rwego rwo kwitegura ibibazo bishobora kuzaterwa n’iriya ntambara dore ko Uganda ihanye imbibi na RDC, nkuko tubikesha Ikinyamakuru cya Daily Monitor.

Yagize ati: “Ku bw’ibyo rero bayobozi b’uturere duturiye umupaka, nimwitegure kandi mukaze ikusanya ry’amakuru y’ubutasi, mwebwe abakuriye umutekano imbere mu turere.”

Lt. Colonel Katabazi yatangaje ibi, mu gihe byari byitezwe ko muruku kwezi kwa Gatandatu, ingabo za EAC zishobora guhambira zigasubira mubihugu byabo nkuko President Félix Antoine Tshisekedi wa Congo Kinshasa yaraheruka gutangaza ko Ingabo za EAC zigomba kuba zamaze kuva ku butaka bw’igihugu cye, mu gihe zaba zitisubiyeho ngo zihangane n’Ingabo za M23.

Byitezwe ko kandi ingabo z’umuryango w’ibihugu bya Afrika y’Amajyepfo (SADC), zishobora kugera kubutaka bwa RDC muminsi ya vuba nkuko bigaragara mwitangazo Inama yahuje ibihugu bihuriye mumuryango wa SADC ryabivugaga ryo kw’itariki 08.05.2023.

Naho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 31.05.2023, i Bujumbura mu Burundi hateraniye inama igira iya 21 y’abakuru b’ibihugu bya EAC yigaga ku ngingo zirimo ibibazo biri muburasirazuba bwa Republika ya Demokarasi ya Congo; iyi nama yasize yongeye indi Manda ingabo za EAC ziri mubutumwa bwa mahoro muburasirazuba bw’iki gihugu.

Ni inama yabaye nyuma y’indi iheruka guhuza Abagaba bakuru b’Ingabo z’ibihugu bya EAC.

Lt Colonel Katabazi cyakora yavuze ko muri Congo Kinshasa hagiye kuba intambara, ikindi ko ngwishobora kuzaba ikomeye cyane.

Colonel Katabazi ntiyigeze atangaza leta z’ibihugu iyo ntambara ishobora kuzasiga isenye.

Amagambo ye cyakora yaje mu gihe Congo Kinshasa na M23 buri ruhande ruri gushinja urundi kwisuganya mu rwego rwo gutangiza intambara.

Umuvugizi w’Igisirikare cya Congo (FARDC) aheruka gutangaza ko M23 ifatanyije n’Ingabo ziyifasha kurwanya Kinshasa ko bari kwisuganya ngo bagabe igitero simusiga cyo gufata Umujyi wa Goma.

Naho Major Willy Ngoma, Umuvugizi w’Igisirikare ca M23 we kumunsi w’ejo hashize yashinje leta ya RDC kuba ari yo imaze igihe yitegura intambara; ibyo avuga ko bishimangirwa n’abayobozi bayo.

Ati: “Niba warumvise ibyo President Félix Tshisekedi ubwe yavuze ko ari igihe cyo kwikiza abaduteye; niba ukurikira ibyo Jean Pierre Bemba yavuze mu nama y’abaminisitiri ko biteguye intambara…Duherutse nokunva ubutumwa bwa komanda wa Opération Sokola II muri Kivu ya Ruguru, ahamagarira ingabo ze ngo zitegure mu buryo bwose bushoboka.”

Major Willy Ngoma avuga ko hejuru y’aya magambo Congo Kinshasa imaze iminsi ihugiye mu kugura za drones z’intambara ndetse n’intwaro zitandukanye; ibi bishimangira ko nta kindi leta ya Kinshasa ishyize imbere kitari intambara.

Tags: Intambara IkomeyeLt Colonel Katabazi EmmanuelRdc
Share24Tweet15Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Uwari uhetse kwica abatabazi bari i Mulenge yatawe muri yombi

by Bruce Bahanda
May 29, 2025
1
Amakuru avugwa ku bitero FARDC iri gutegura kugaba i Mulenge.

Uwari uhetse kwica abatabazi bari i Mulenge yatawe muri yombi. Hafashwe umukobwa wari ufite misiyo yo kwica abayobozi bo muri Twirwaneho mu misozi miremire y'i Mulenge muri Kivu...

Read moreDetails

Iby’impinduka zigiye kuba ku rubuga rwa Whatsapp rusanzwe rukoreshwa na benshi.

by Bruce Bahanda
April 28, 2025
0
Iby’impinduka zigiye kuba ku rubuga rwa Whatsapp rusanzwe rukoreshwa na benshi.

Iby'impinduka zigiye kuba ku rubuga rwa Whatsapp rusanzwe rukoreshwa na benshi. Urubuga rwa Whatsapp rwamamaye ku isi cyane, ahanini mu gufasha abantu kuganira, rugiye gushyiraho uburyo bwo kurinda...

Read moreDetails

Banyamulenge Unite in Mbarara to Honor Mulenge Hero Rukunda Makanika

by Bruce Bahanda
April 12, 2025
0
Banyamulenge Unite in Mbarara to Honor Mulenge Hero Rukunda Makanika

Banyamulenge living in Mbarara, Uganda, are honoring the hero of Mulenge, General Rukunda Michel, widely known as Makanika. In this regard, they are organizing a football match, and...

Read moreDetails

The Kinshasa Government has once again shown AFC/M23 severe Obstacles in Negotiations

by Bruce Bahanda
April 11, 2025
0

The government of the Democratic Republic of the Congo has requested the authorities in Doha, Qatar, to ask AFC/M23 to withdraw its fighters from all areas it has...

Read moreDetails

What you should know about what is being said in Kisangani.

by minebwenews
April 2, 2025
0
What you should know about what is being said in Kisangani.

The city of Kisangani in the province of Tshopo, which is the third largest in Congo after Kinshasa, the capital city of DRC Congo, and Lubumbashi in the...

Read moreDetails
Next Post

Topic: Dore Ishingiro Ry'ubwenge No Kujijuka.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Evariste Ndayishimiye Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Israel Ituri Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?