Lt Gen.Masunzu agiye kugerageza guhangana na M23 bwa nyuma.
Lieutenant General Pacifique Masunzu, ukuriye zone ya gatatu y’ingabo za Leta ya Kinshasa, yohereje ingabo nyinshi muri teritware ya Kalehe kugira ngo zihangane n’umutwe wa M23 umaze kugira uduce twinshi wigaruriye two muri iyi teritwari iherereye mu Ntara ya Kivu y’Epfo.
Amasoko yacu yemeza ko ahar’ejo tariki ya 24/01/2025, ingabo zo ku ruhande rwa Leta, zigwiriyemo iz’u Burundi, FARDC na FDLR na Wazalendo berekeje inzira ya Minova baturutse i Kavumu muri teritware ya Kabare muri Kivu y’Amajy’epfo.
Aya makuru akavuga ko ibyo kohereza ingabo nyinshi inzira ya Minova ni umwanzuro wafashwe na Lt Gen Pacifique Masunzu uheruka kugera i Bukavu aho yageze aturutse i Goma.
Ibi, Masunzu ngwa bikoze mu rwego rwo kugira ngo agerageze amahirwe ye yanyuma yo guhangana n’abarwanyi bo mu mutwe wa M23 begereje gufata umujyi wa Goma ndetse bakaba bashaka no gufata n’uwa Bukavu, nk’uko ubuyobozi bw’uyu mutwe bwagiye bubitangaza.
Mu ntangiriro z’iki Cyumweru turimo ni bwo umutwe wa M23 wigaruriye umujyi wa Minova ufatwa nk’umurwa mukuru wa teritwari ya Kalehe.
Ndetse aba barwanyi nyuma yo gufata Minova bafashe n’utundi duce turimo na Nyabibwe iherereye mu ntera y’ibirometero 64 uvuye mu mujyi wa Bukavu.
Mbere y’uko Masunzu agera i Bukavu avuye i Kisangani, yabanje kuja i Bujumbura mu Burundi, amakuru akavuga ko yari muri iki gihugu gusaba ko u Burundi bwongera ingabo zabwo mu Burasirazuba bwa RDC.
Ahagana ku wa kabiri w’iki Cyumweru ni bwo Masunzu yavuye i Bujumbura, ahita aja i Bukavu aho yaraye ijoro rimwe yerekeza i Goma. Nyuma yuko bivuzwe ko guverineri w’intara ya Kivu Yaruguru yaguye ku rugamba, Masunzu yavuye i Goma nanone yongera gusubira i Bukavu.
Hari abavuga ko yahunze i Goma kubera ko M23 yegereje gufata uwo mujyi, bityo akaba agiye kugerageza amahirwe ye yanyuma i Bukavu muri Kivu y’Amajy’epfo.
Lt Gen Pacifique Masunzu agiye kwitega umutwe wa M23 mu gihe umujyi wa Goma wamaze kuja mu icuraburindi, kuko abawutuye babuze amazi, umuriro na internet.
Iki kibazo cyavuzwe cyane ku mu goroba w’ahar’ejo tariki ya 24/01/2025, gusa bivugwa ko cyatangiye mu masaha y’igitondo, ubwo abaturage babyutse bakabona telephone ntizibona internet, ndetse n’igice kinini cy’uyu mujyi kiri mu mwijima w’icuraburindi kuko nta mashanyarazi n’amazi.
Ubwoba ni bwose mu baturage baba muri uwo mujyi, ku buryo buri wese yibaza uko biza kugenda bikamushobera cyane ko imirwano ihuza ihuriro ry’Ingabo za RDC na M23 iri kubera mu birometero bike uvuye mu mujyi wa Goma.
Ibyo bibaye kandi mu gihe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25/01/2025, imirwano y’impande zihanganye iri kubera i Mugunga aha ni mu bice by’umujyi wa Goma.
Ndetse ubuhamya dufite bugira buti: “Imirwano ikaze muri iki gitondo, iri kubera i Mugunga. Kandi ihuriro ry’Ingabo za RDC riri kwiruka amasigamana rihunga.”
Ubu buhamya bukomeza bugira buti: “FARDC n’abambari bayo, babuze amahitamo bari guhunga gusa.”