LUCHA, irashinja ingabo za Republika ya Demokarasi ya Congo ( Fardc), kunanirwa kugarura umutekano mukarere ka Kasinde gahana imbibi n’igihugu ca Uganda.
Yanditswe na: Bruce Bahanda, kw’itariki 22/06/2023, saa 2:07pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Kuruyu wa kabiri tariki ya 20/06/2023, umuryango wa LUCHA, uharanira inyungu zabenegihugu, wakoranye Ikiganiro nabanyamakuru muriki Kiganiro, uyu muryango washinje ingabo za leta ya Kinshasa kunanirwa kugarura amahoro muri Kasindi, maze bihanangiriza leta kwisubiraho.
Agace ka Kasinde, gahana imbibi nigihugu cya Uganda. Kasindi ikaba iri mubirometero mirongo itandatu numujyi wa Beni.
Umuryango wa LUCHA, muri Kasinde, wamenyesheje ko ibitero bya ADF byo kw’itariki ya 12 na 18/06, ko ibyo bitero byahitanye ubuzima bw’abantu barenga mirongo ine na batandatu(46).
Muri iki kiganiro n’abanyamakuru, LUCHA, yavuze ishinja inzego z’ishinzwe umutekano ko zananiwe gukora inshingano zabo.
Kandi bamagana abasirikare bamwe na bamwe, mungabo za FARDC bita kugucuruza kuruta uko bakora inshingano zabo zokugarura umutekano
Nimugihe bibaye nshuro zirenga kabiri umujyi wa Kasinde wibasirwa nibitero bya ADF.
Bagize bati: “Abaturage baracafite ubwoba, ariko se kobabufite bafite ubatabara? icyo n’ikibazo twibaza. Mubyukuri, biragoye cyane mugihe ingabo zita kugucuruza aho kwita kukugarura umutekano!! Hamwe niyi etat de siège bose nabacuruzi .”
Umuvugizi w’ibikorwa bya gisirikare bya Sokola 1, Kapiteni Antony Mwalushayi, nyuma yokunva ibi birego yahise ahamagarira imiryango itegamiye kuri leta ya gisivile, ikorera mubice bya Kasinde gukorera hamwe n’Ingabo z’igihugu (FARDC), maze ngobakareka guhangana n’Ingabo z’igihugu.
Yagize ati: “Rimwe na rimwe ibyo ni ibirego mushira kungabo z’igihugu kandi murasa nabahangana n’Ingabo z’igihugu mutarabanzi bazo hubwo nimuze dukorere hamwe twe guhangana.”
Muri iki kiganiro n’abanyamakuru, LUCHA yanahamagariye abaturage kwitandukanya numwanzi uwariwe wose.
Basaba Kandi Abanyapolitike, kureka gucyamo ibicye abaturage.
Kasinde nagacye kakunze kwibasirwa nibitero by’inyeshamba zomumutwe wa ADF, tariki ya 15/01/2023, hagabwe igitero ku rusengero rwa Kasindi gihitana abantu cumi na barindwi(17).