Luvungi Yafashwe: Imirwano ikaze hagati ya AFC/M23 na FARDC, imirambo y’ingabo z’u Burundi isigara ku rugamba
Imirwano ikomeye irakomeje ku butaka bwa Luvungi, mu kibaya cya Rusizi, teritwari ya Uvira mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, aho ihuriro rya AFC/M23 ryamaze gufata centre y’uyu mujyi wa Luvungi.
Amakuru yizewe Minembwe Capital News imaze kumenya yo muri iki gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 03/12/2025, yemeza ko urusaku rw’imbunda ruri kuvugira mu nkengero za Luvungi, nyuma y’uko AFC/M23 ihanganye n’ingabo za Leta ya Congo (FARDC), zifatanyije n’ingabo z’u Burundi, inyeshyamba za FDLR ndetse n’umutwe wa Wazalendo.
Raporo zituruka ahabereye imirwano zigaragaza ko ingabo z’u Burundi arizo zahahombrye cyane, aho imirambo yazo ibarirwa mu mirongo yasanzwe ku rugamba, nyuma yo kwinjira mu mirwano ikomeye ku bufatanye n’ingabo za RDC.
Iyo mirwano yasubukuwe mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu, nyuma y’agahenge gato kubonetse ku mugoroba wo ku wa Kabiri.
Agace ka Luvungi gafatwa nk’ahafite strategic ikomeye, kuko kari mu nzira igana mu mujyi wa Uvira. Kuba AFC/M23 imaze kuhafata byateje impungenge z’uko ishobora gukomeza kwagura igikorwa cya gisirikare muri Kivu y’Amajyepfo.
Abasesenguzi mu bya gisirikare ndetse n’imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu baratangaza ko iyo mirwano ishobora gusiga ihungabanya bikomeye umutekano w’akarere k’ibiyaga bigari mu gihe yakomeza umujyi wa Uvira ugafatwa.





