• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Wednesday, September 10, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

M23 ivuze icyihutirwa kigiye gukorwa mu maguru mashya.

minebwenews by minebwenews
January 24, 2025
in Regional Politics
0
Ahamaze iminsi habera urugamba hari ibyahindutse hagati ya M23 n’ihuriro ry’Ingabo za RDC.
133
SHARES
3.3k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

M23 ivuze icyihutirwa kigiye gukorwa mu maguru mashya.

You might also like

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

Umutwe wa M23 wasohoye itangazo ry’igitaraganya, umenyesha ko ingabo z’u muryango w’Abibumbye (MONUSCO) n’iza SADC (SAMIDRC) zanze kwitandukanya n’uruhande rwa FARDC n’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR na Wazalendo, bityo, uyu mutwe uvuga ko wafashe icyemezo ndakuka cyo gufata umujyi wa Goma, kuko abaturage babibasabye bitewe n’uko bari mu kaga.

Ni itangazo uyu mutwe washyize hanze mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki ya 24/01/2025, aho ryashyizwe hanze n’ubuyobozi bw’uyu mutwe wa M23.

Iri tangazo rivuga riti: “Ihuriro rya AFC ribona ko ingabo za SAMIDRC n’iza MONUSCO zikomeje kuvunira ibiti mu matwi ku guhagarika uruhare rwazo mu ntambara imaze igihe ihanganishije uyu mutwe wa M23 n’uruhande rwa FARDC n’imitwe iyifasha.”

Rikomeza rivuga riti: “Turashimangira ko uruhare urwo ari rwo rwose yaba uruziguye n’urutaziguye rw’inkunga y’ingabo za UN n’iza SADC mu bibazo biri kuba, bizatuma umuryango wacu ukoresha uburenganzira bukaze bwo kwirwanaho.”

Ndetse kandi uyu mutwe wa M23 wibukije ko uheruka gushyira itangazo hanze umenyasha ko ingabo za SADC n’iza MONUSCO zigomba kwitandukanya n’ingabo za RDC zifitanye ubumwe n’imitwe yitwaje intwaro ya FDLR na Wazalendo, kandi ko uyu mutwe udafitanye ibibazo n’iriya miryango (LONI na SADC).

M23 yakomeje igira iti: “AFC iramenyesha ko idashobora kwihanganira akaga gakomeje kuba ku baturage ba Goma. Twumvise bataka basaba kubohorwa n’amahoro. Ku bw’ibyo turasaba Abanye-kongo gukomeza kwiyegereza AFC/M23 yiteguye kuzana amahoro n’ituze mu karere.”

Uyu mutwe kandi wamenyesheje ko uri kugana imbere ujya kubohoza umujyi wa Goma.

Ibyo bibaye mu gihe ahar’ejo uyu mutwe wa M23 wafashe umujyi wa Sake uri mu ntera y’ibirometero 25 uvuye mu mujyi wa Goma. Ibyatumye bamwe mu baturiye umujyi wa Goma bahunga berekeza mu Rwanda no mu bindi bihugu, ndetse abandi baja muri Kivu y’Amajy’epfo.

Tags: GomaIcyihutirwaM23
Share53Tweet33Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya Intumwa z'u Rwanda n'iza Repubulika ya demokarasi ya Congo zahuriye i Washington DC muri Leta Zunze ubumwe...

Read moreDetails

Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

Mu Burundi isubira nyuma ry'ubukungu bwaho riravuza ubuhuha Ubukungu bw'igihugu cy'u Burundi ku ngoma ya perezida Evariste Ndayishimiye bugenda burushaho kujya ahabi, kubera ibura ry'ibikomoka kuri peteroli, ugakubitiraho...

Read moreDetails

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

by minebwenews
September 2, 2025
0
Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n'iz'u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo Umuhuza bikorwa w'ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23/MRDP-Twirwaneho rirwanya...

Read moreDetails

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza.

by minebwenews
September 1, 2025
0
U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza.

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza. U Rwanda ruyobowe na perezida Paul Kagame, rwashyizwe ku mwanya wa kabiri mu bihugu bya...

Read moreDetails

Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n’uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z’u Burundi zica Abanyamulenge.

by minebwenews
August 30, 2025
0
Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n’uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z’u Burundi zica Abanyamulenge.

Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n'uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z'u Burundi zica Abanyamulenge. Freddy Kaniki Umuyobozi wungirije w'ihuriro rya Allience Fleuve...

Read moreDetails
Next Post
Ibindi bihugu bi komeye byasabye abaturage babyo guhunga umujyi wa Goma.

Ibindi bihugu bi komeye byasabye abaturage babyo guhunga umujyi wa Goma.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?