M23 ivuze icyihutirwa kigiye gukorwa mu maguru mashya.
Umutwe wa M23 wasohoye itangazo ry’igitaraganya, umenyesha ko ingabo z’u muryango w’Abibumbye (MONUSCO) n’iza SADC (SAMIDRC) zanze kwitandukanya n’uruhande rwa FARDC n’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR na Wazalendo, bityo, uyu mutwe uvuga ko wafashe icyemezo ndakuka cyo gufata umujyi wa Goma, kuko abaturage babibasabye bitewe n’uko bari mu kaga.
Ni itangazo uyu mutwe washyize hanze mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki ya 24/01/2025, aho ryashyizwe hanze n’ubuyobozi bw’uyu mutwe wa M23.
Iri tangazo rivuga riti: “Ihuriro rya AFC ribona ko ingabo za SAMIDRC n’iza MONUSCO zikomeje kuvunira ibiti mu matwi ku guhagarika uruhare rwazo mu ntambara imaze igihe ihanganishije uyu mutwe wa M23 n’uruhande rwa FARDC n’imitwe iyifasha.”
Rikomeza rivuga riti: “Turashimangira ko uruhare urwo ari rwo rwose yaba uruziguye n’urutaziguye rw’inkunga y’ingabo za UN n’iza SADC mu bibazo biri kuba, bizatuma umuryango wacu ukoresha uburenganzira bukaze bwo kwirwanaho.”
Ndetse kandi uyu mutwe wa M23 wibukije ko uheruka gushyira itangazo hanze umenyasha ko ingabo za SADC n’iza MONUSCO zigomba kwitandukanya n’ingabo za RDC zifitanye ubumwe n’imitwe yitwaje intwaro ya FDLR na Wazalendo, kandi ko uyu mutwe udafitanye ibibazo n’iriya miryango (LONI na SADC).
M23 yakomeje igira iti: “AFC iramenyesha ko idashobora kwihanganira akaga gakomeje kuba ku baturage ba Goma. Twumvise bataka basaba kubohorwa n’amahoro. Ku bw’ibyo turasaba Abanye-kongo gukomeza kwiyegereza AFC/M23 yiteguye kuzana amahoro n’ituze mu karere.”
Uyu mutwe kandi wamenyesheje ko uri kugana imbere ujya kubohoza umujyi wa Goma.
Ibyo bibaye mu gihe ahar’ejo uyu mutwe wa M23 wafashe umujyi wa Sake uri mu ntera y’ibirometero 25 uvuye mu mujyi wa Goma. Ibyatumye bamwe mu baturiye umujyi wa Goma bahunga berekeza mu Rwanda no mu bindi bihugu, ndetse abandi baja muri Kivu y’Amajy’epfo.