• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Saturday, October 25, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

M23 nyuma yogufata umujyi wa Minova yafashe utundi duce twingenzi muri Kivu y’Epfo.

minebwenews by minebwenews
January 21, 2025
in Regional Politics
0
M23 nyuma yogufata umujyi wa Minova yafashe utundi duce twingenzi muri Kivu y’Epfo.
120
SHARES
3k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

M23 nyuma yogufata umujyi wa Minova yafashe utundi duce twingenzi muri Kivu y’Epfo.

You might also like

Hon. Nyarugabo ashyize ukuri hanze ku by’i ngabo z’u Burundi zikorera i Mulenge, ananenga n’amahanga arebera iyicarubuzo zikorera Abanyamulenge

Perezida Kagame yibukije Abanyarwanda icyo badakwiye kugirira ubwoba, ababwira ko bakwiye “guhangana aho gusabiriza”

Igihano gitangaje cya hanishijwe abasirikare b’u Burundi bishyuzaga umushahara barwaniye muri RDC

Nyuma y’urugamba rukomeye hagati ya M23 n’ihuriro ry’Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, uyu mutwe wa M23 wigaruriye umujyi wa Minova wongera ufata n’ibindi bice birimo Nyabibwe.

Ni kuri uyu wa mbere tariki ya 20/01/2025, imirwano yakomereje mu duce duherereye muri teritware ya Kalehe, aho byavugwa ko uyu mutwe ukomeje kwagura ibirindiro byawo ugenzura muri iyi ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.

Mu mpera zakiriya Cyumweru ni bwo imirwano yavuye i Masisi yimukiye muri Kivu y’Epfo, kandi naho uyu mutwe ukaba wamaze kwigaruriye ibice byinshi bitandukanye byaho, birimo centre ya Minova yari inzira y’ingabo z’u Burundi n’indi mitwe nka Wazalendo, bakoreshaga batabara FARDC muri Kivu Yaruguru aho igize igihe ikubitwa kubi n’uyu mutwe wa M23.

Amakuru avuga ifatwa rya Minova ryatangiye kuvugwa ku mugoroba w’ejo hashize, mbere y’uko M23 iyemeza muri iki gitondo cyo kuri uyu wa kabiri.

Imirwano yakomeje gukomera muri teritware ya Kalehe, aho uruhande rwa Leta ya Kinshasa, rugizwe na FARDC, ingabo z’u Burundi, abarwanyi bo mu mitwe itandukanye nka Wazalendo na FDLR, rwagiye rukubitwa kubi kandi rukamburwa n’imijyi ikomeye, nka Numbi, Shanje n’ahandi.

Nyamara kandi no muri iki gitondo cyo kuri uyu wa kabiri, uyu mutwe wa M23 wigaruriye indi mijyi irimo centre ya Localité ya Nyabibwe n’utundi duce duherereye muri ibyo bice.

Gufata aka gace ka Nyabibwe na Minova, biri mu bizafasha M23 guhangana n’ibitero bikomeye by’ingabo z’u Burundi, zimaze iminsi zihanganye n’uyu mutwe mu mirwano ikomeye.

Umutwe wa M23 wari uherutse gutangaza ko u Burundi bukomeje kongera abasirikare muri RDC, aho wavuze ko nyuma yuko perezida Félix Tshisekedi agiriye uruzinduko mu Burundi, iki gihugu cyongereye umubare w’abasirikare.

Mu kiganiro umuvugizi wa M23, Oscar Barinda aheruka kugirana na BBC, yagize ati: “Ejobundi umukuru w’igihugu cya RDC, Tshisekedi yagiye i Bujumbura gusaba izindi ngabo zo kugira ngo zize kuturangiza. Bohereje amakamyo 22 ava i Bukavu aza ahitwa i Kalehe bashaka kudutera ahitwa i Ngungu ngo baturangize.”

Ni mu gihe kandi umuvugizi w’igisirikare cy’u Burundi, brigadier general Gaspar Baratuza mu kiganiro yagiranye n’itangaza makuru mu Cyumweru gishize i Bujumbura mu Burundi, yemeye ko hari abasirikare b’iki gihugu bakomeje kuburira ubuzima muri iyi ntambara barimo mu Burasirazuba bwa RDC, ariko aza gusoza avuga ko kwariko urugamba rumera, kuko haba abapfa n’abakomereka ndetse nabafatwa amatekwa.

Tags: KaleheM23MinovaNyabibwe
Share48Tweet30Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

Hon. Nyarugabo ashyize ukuri hanze ku by’i ngabo z’u Burundi zikorera i Mulenge, ananenga n’amahanga arebera iyicarubuzo zikorera Abanyamulenge

by Bahanda Bruce
October 25, 2025
1
Hon. Nyarugabo ashyize ukuri hanze ku by’i ngabo z’u Burundi zikorera i Mulenge, ananenga n’amahanga arebera iyicarubuzo zikorera Abanyamulenge

Hon. Nyarugabo ashyize ukuri hanze ku by'i ngabo z'u Burundi zikorera i Mulenge, ananenga n'amahanga arebera iyicarubuzo zikorera Abanyamulenge Me.Moise Nyarugabo uzwi cyane muri politiki ya Repubulika ya...

Read moreDetails

Perezida Kagame yibukije Abanyarwanda icyo badakwiye kugirira ubwoba, ababwira ko bakwiye “guhangana aho gusabiriza”

by Bahanda Bruce
October 25, 2025
0
Perezida Kagame yibukije Abanyarwanda icyo badakwiye kugirira ubwoba, ababwira ko bakwiye “guhangana aho gusabiriza”

Perezida Kagame yibukije Abanyarwanda icyo badakwiye kugirira ubwoba, ababwira ko bakwiye "guhangana aho gusabiriza" Umukuru w'igihugu cy'u Rwanda, Paul Kagame, yabwiye Abanyarwanda ko mu bibabazo igihugu cyabo gifite...

Read moreDetails

Igihano gitangaje cya hanishijwe abasirikare b’u Burundi bishyuzaga umushahara barwaniye muri RDC

by Bahanda Bruce
October 25, 2025
0
Igihano gitangaje cya hanishijwe abasirikare b’u Burundi bishyuzaga umushahara barwaniye muri RDC

Igihano gitangaje cyahanishijwe abasirikare b'u Burundi bishyuzaga umushahara barwaniye muri RDC Abasirikare b'u Burundi bahanishijwe kuzenguruka u Burundi n'amaguru nyuma y'uko bishyuzaga umushara barwaniye muri Repubulika ya demokarasi...

Read moreDetails

AFC/M23 yakomoje ku biganiro ivugwamo na perezida Evariste Ndayishimiye

by Bahanda Bruce
October 24, 2025
0
Perezida w’u Burundi yateye inkunga umwe mu mitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda

AFC/M23 yakomoje ku biganiro ivugwamo na perezida Evariste Ndayishimiye Ihuriro rya Allience Fleuve Congo, AFC /M23 ryavuze ko amakuru avuga ko yagiranye ibiganiro na perezida w'u Burundi, Evariste...

Read moreDetails

U Rwanda na RDC byongeye guhurira i Washington DC

by Bahanda Bruce
October 23, 2025
0
U Rwanda na RDC byongeye guhurira i Washington DC

U Rwanda na RDC byongeye guhurira i Washington DC U Rwanda na Repubulika ya demokarasi ya Congo, byongeye guhurira i Washington DC muri Leta Zunze ubumwe z'Amerika, mu...

Read moreDetails
Next Post
Leta ya Tshisekedi yateguye gutakambira Imana ku ntambara igeze muri Kivu y’Amajy’epfo.

Leta ya Tshisekedi yateguye gutakambira Imana ku ntambara igeze muri Kivu y'Amajy'epfo.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

Manage Cookie Consent
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes. The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.
Manage options Manage services Manage {vendor_count} vendors Read more about these purposes
View preferences
{title} {title} {title}
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?