M23 yabohoje akandi gace ko muri Kivu y’Amajyaruguru.
Abarwanyi bo mu mutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo bafashe agace ka Lunyasenge ko muri Kivu y’Amajyaruguru mu Burasizuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Lunyasenge iherereye muri grupema ya Masindi ho muri teritware ya Lubero mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Aya makuru yagiye hanze nyuma y’aho ubuyobozi bwa FARDC muri Kivu y’Amajyaruguru bwashyize hanze itangazo rigenewe abanyamakuru, aho bwamenyeshaga ko M23 mugufata kiriya gice yabikoze nkana, ngo kuko yarenze ihagarikwa ry’imirwano ndetse n’ingamba zose zafashwe mu biganiro by’i Doha muri Qatar.
Ubundi kandi FARDC yanavuze ko ifite uburenganzira bwo kwihorera, k’u mpande zose ngo mu gihe ibitero by’iterabwoba rya M23 byokomeza.
Kimwecyo ntacyo uyu mutwe wa M23 uravuga kuri icyo gitero. Gusa amakuru yo ku ruhande avuga ko iki gitero kivugwa cyagabwe ku munsi w’ejo ku cyumweru tariki ya 04/05/2025.
Ni mu gihe ibi bitero muri iki gice byatangiye ku itariki ya 02/05/2025, kuko byaberaga mu nkengero zacyo, ariko ku munsi w’ejo uyu mutwe uracyigarurira cyose.
Tubibutsa kandi ko Lunyasenge, usibye kuba iri muri grupema ya Masindi inaherereye ku kiyaga cya Edward.