M23 yafashe centre ya Walungu muri Kivu y’Epfo.
Umutwe wa m23 urwanya ubutegetsi bwa Leta ya Kinshasa, wigaruriye centre ya teritwari ya Walungu mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, nyuma y’uko ingabo za Leta zari zahikuye nta mirwano ihabaye.
Igihe cya manywa yo kuri uyu wa kane tariki ya 20/02/2025, ni bwo muri centre ya Walungu yagaragayemo imirongo miremire y’abarwanyi ba m23 aho yarimo yinjira muri iyi centre ya Walungu.
Aba barwanyi binjiye muri kariya gace nyuma y’uko ingabo zirwanirira Leta y’i Kinshasa izirimo iz’u Burundi, iza RDC n’imitwe yitwaje imbunda irimo uwa FDLR na Wazalendo bari bikuye muri iyi centre.
Iyi nkuru ihamya ko nta mirwano yabaye hagati y’uruhande rwahunze n’urwa m23.
Uyu mutwe wigaruriye iyi centre ya Walungu nyuma y’aho ku munsi w’ejo hashize wafashe umupaka wa Kamanyola uhuza iki gihugu cya RDC n’u Rwanda.
Hagataho imirwano irakomeje aho uyu mutwe ukomeje gufata ibindi bice byo muri iyi ntara ya Kivu y’Amajyepfo.