M23 yafashe ibindi bice byingenzi muri Kivu y’Epfo nyuma ya Bukavu.
Nyuma y’aho umutwe wa M23 wigaruriye umujyi wa Bukavu, wafashe n’utundi duce duherereye muri teritware ya Walungu muri iyi ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.
Mu minsi ibiri ishize nibwo uyu mutwe wabohoje i Bukavu hafatwa nk’umurwa mukuru w’i Ntara ya Kivu y’Epfo, hakaba ahakabiri mu mijyi ikomeye yo mu Burasirazuba bwa RDC.
Nyuma aba barwanyi bongeye kwirukana ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Kinshasa mu duce turimo Nyangenzi, Kamanyola, Mugogo na Ngweshe muri teritware ya Walungu.
Ni nyuma y’imirwano ikomeye yasakiranyije uyu mutwe wa M23 na ririya huriro rirwanirira Leta ya Kinshasa rigizwe n’ingabo z’u Burundi, iza RDC n’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR na Wazalendo, nk’uko iyi nkuru dukesha umurwanyi wo muri uyu mutwe, yabivuze.
Abarwanyi b’uyu mutwe iyi teritwari ya Walungu bagezemo n’iyo umugore wa Perezida Félix Tshisekedi, Nyakeru avukamo, ndetse ikaba ivukamo na Vital Kamerhe umwe mu bayobozi b’i Kinshasa bavuga rikijana.
Aya makuru Minembwe.com ikesha umurwanyi wo muri m23 asobanura ko FARDC yarimo ihunga rugikubita, ingabo z’u Burundi zikabanza gusigaraho ariko ko byariko birangira zose zihunze, ubundi uyu mutwe ukagenda wagura ibirindiro byayo.
M23 yinjiye muri Kivu y’Amajy’epfo nyuma y’aho ifashe umujyi wa Minova uherereye muri teritware ya Kalehe mu ntangiriro z’ukwezi gushyize.
Kuri ubu imaze gufata ibice byinshi byo muri iyi ntara harimo y’uko yafashe n’umujyi munini wayo.
Hagataho, uyu mutwe ukomeje kwerekeza no mu bindi bice ari nako ugenda ukubita inshuro ingabo za Tshisekedi, ndetse ukaba urimo usatira kubohoza n’umujyi wa Uvira.