M23 yafashe kimwe mu bifaru FARDC yakoreshaga irasa ahatuwe n’abaturage.
Umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, wavuze ko wambuye ikibunda kinini ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa leta zakoreshaga zirasa ku birindiro by’uyumutwe n’ahatuwe n’abaturage.
Ni mu gihe ku mirongo y’urugamba kuri uyu wa mbere tariki ya 23/12/2024 byongeye guhindura isura, hagati ya M23 n’ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa leta.
Uruhande rwa M23 rushinja urwa Leta kurasa ibisasu bikomeye mu baturage ndetse no ku birindiro byabo.
Col.Willy Ngoma, umuvugizi wa M23 mu bya gisirikare, ku munsi w’ejo hashize yavuze ko kuvaho umutwe wa M23 uvugutiye umuti ihuriro ry’Ingabo za RDC, ryahise ritangira gukora ibisa no kwihimura rikagaba ibitero mu baturage.
Nyuma y’aho Willy Ngoma yari amaze gutanga ubwo butumwa, yaje kongera gutanga ubutumwa bundi akoresheje ifoto aho yerekanye igifaru kinini bafashe, agerekaho n’ubutumwa buyiherekeza ashimira Tshisekedi ku bw’impano yabahaye.
Yagize ati: “Turakomeza kurinda abaturage bacu, kandi turashimira Tshisekedi ku bw’iyo mpano y’igifaru.”
Imirwano yongeye guhindura ubukana muri ibi by’umweru bibiri bishize, ni mu gihe kandi impande zombi zari zikiri mu gahenge kemerejwe mu biganiro by’i Luanda.
Hagataho uduce dukomeje kuberamo imirwano ni utwo muri teritware ya Lubero, usibye ko no muri Gatare muri teritware ya Masisi uyu munsi ubaye uwa gatatu hari intambara ikaze hagati ya M23 n’ihuriro ry’Ingabo za RDC.
Indi mirwano nanone n’iyabaye ku mu goroba w’ahar’ejo aho yabereye mu bice biri mu nkengero z’umujyi wa Goma, muri teritware ya Nyiragongo. Iyi mirwano ikaba ikomeje gutera ubwoba abari muri Goma bikavugwa ko uriya mutwe waba ushaka kuwigarurira.