Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

M23 yagaragaje ibyirengagijwe mu gufata imyanzuro yo guhagarika imirwano.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
November 11, 2024
in Regional Politics
0
M23 yagaragaje ibyirengagijwe mu gufata imyanzuro yo guhagarika imirwano.
96
SHARES
2.4k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

M23 yagaragaje ibyirengagijwe mu gufata imyanzuro yo guhagarika imirwano.

You might also like

Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma ye.

U Rwanda rwamaganye RDC ruyiziza kubeshya!

Icyo abahanga bavuga ku masezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC n’amahame ya AFC/M23 na Leta y’i Kinshasa.

Ubuyobozi bw’umutwe wa M23, bwagaragaje ibyirengagijwe mu gufata umwanzuro wo guhagarika imirwano mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, ku ntambara ishamiranije uwo mutwe n’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta.

Ni ubutumwa bwatanzwe na perezida wa M23, Bertrand Bisimwa, yavuze ko mu kumva neza amasezerano y’amahoro cyangwa agahenge hagati y’impande zihanganye, ni ngombwa kubaha rimwe mu mahame remezo yaburi ruhande.

Bertrand avuga ko nk’uko biteganywa n’uburenganzira, ubundi amasezerano y’ubwumvikane hagati y’abantu babiri cyangwa impande 2, ku ngingo ireba uruhande rwa gatatu, bisabwa ko na rwo ruhabwa ijambo mu gufata umwanzuro.

Yagize ati: “Bivuze ko uwo muntu wa gatatu na we agomba gutanga uburenganzira bwe bugaragara, kugira ngo abashe kwifatanya n’ayo masezerano.”

Yavuze ko iri tegeko ari ngombwa, kuko rigena amasezerano ndetse rikirengera ibigomba kubahirizwa, iyo hazamo kurengera uburenganzira bw’abantu n’inyungu z’urundi ruhande batagira uruhare mu buryo butaziguye mu biganiro no mu ifatwa ry’ibyemezo.

Bertrand akomeza avuga ko no mu burenganzira mpuzamahanga, iyo hari amasezerano areba ibihugu bibiri, ariko akaba areba uruhande rwa gatatu, ruba rukwiye guhabwamo ijambo rukayatangira uburenganzira, agaragara ko biteganywa n’ihame rigenwa n’ingingo ya 34 y’amasezerano y’i jeneve ku burenganzira bw’amasezerano yo mu 1969.

Yanagaragaje ko ibiteganywa n’iri hame birimo amasezerano y’uburenganzira n’inshingano, ashyirwaho gusa n’ibihugu bibiri, uruhande rwa gatatu ntirushobora gushyirwamo mu gihe rutatanze uburenganzira.

Ibyatangajwe na Bertrand Bisimwa, bije mu gihe mu Cyumweru gishize i Goma, hatangijwe urwego rwa gisirikare ruhuriweho n’u Rwanda, RDC na Angola, rushinzwe gukurikirana iyubahirizwa ryagahenge ko kuguhagarika imirwano katangiye tariki ya 04/08/2024.

Gusa kuva icyo gihe, aka gahenge kagiye karengwaho, byumwihariko kuva mu kwezi gushize, hagiye haba imirwano hagati y’umutwe wa M23 n’uruhande rugizwe na FARDC, FDLR, Wazalendo, ingabo z’u Burundi na SADC.

Tags: AmasezeranoBertrand BisimwaM23
Share38Tweet24Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma ye.

by Bruce Bahanda
July 23, 2025
0
Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma ye.

Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma ye. Umukuru w'igihugu cy'u Rwanda, Paul Kagame, yashyizeho minisitiri w'intebe mushya, Dr. Justin Nsengiyumva. Uyu mwanya wa minisitiri w'intebe w'u Rwanda Dr....

Read moreDetails

U Rwanda rwamaganye RDC ruyiziza kubeshya!

by Bruce Bahanda
July 23, 2025
0
Perezida Trump yagaragaje ko yiteguye kwakira perezida Kagame na mugenzi we Tshisekedi .

U Rwanda rwamaganye RDC ruyiziza kubeshya! Minisitiri w'ubanye n'amahanga w'u Rwanda, Olivier Nduhungurehe, yamaganye Leta ya Repubulika ya demokarasi ya Congo yatangaje ko minisitiri w'u mutekano warwo, Vincent...

Read moreDetails

Icyo abahanga bavuga ku masezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC n’amahame ya AFC/M23 na Leta y’i Kinshasa.

by Bruce Bahanda
July 22, 2025
0
Ibyo wa menya ku masezerano RDC na AFC/M23 basinyanye i Doha.

Icyo abahanga bavuga ku masezerano y'amahoro hagati y'u Rwanda na RDC n'amahame ya AFC/M23 na Leta y'i Kinshasa. Abakomeye ku rwego mpuzamahanga, bavuga ko amasezerano y'amahoro yasinywe hagati...

Read moreDetails

Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y’uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze.

by Bruce Bahanda
July 22, 2025
0
Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y’uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze.

Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y'uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze. Leta Zunze ubumwe z'Amerika zabujije abaturage bayo kwirinda gukorera ingendo mu duce tw'u Rwanda...

Read moreDetails

Gen.Muhoozi yavuze ko perezida Kagame na Maj.Gen. Rwigema bameze nk’abamaraika, agaragaza n’impamvu yabyo.

by Bruce Bahanda
July 21, 2025
0
Gen.Muhoozi yavuze ko perezida Kagame na Maj.Gen. Rwigema bameze nk’abamaraika, agaragaza n’impamvu yabyo.

Gen.Muhoozi yavuze ko perezida Kagame na Maj.Gen. Rwigema bameze nk'abamaraika, agaragaza n'impamvu yabyo. Umugaba mukuru w'Ingabo za Uganda, General Kainarugaba Muhoozi, yatangaje ko umukuru w'igihugu cy'u Rwanda Paul...

Read moreDetails
Next Post
Mu Kalingi harasiwe umu motari hamenyekana n’abamurashe.

Mu Kalingi harasiwe umu motari hamenyekana n'abamurashe.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?