M23 yagaragaje ibyirengagijwe mu gufata imyanzuro yo guhagarika imirwano.
Ubuyobozi bw’umutwe wa M23, bwagaragaje ibyirengagijwe mu gufata umwanzuro wo guhagarika imirwano mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, ku ntambara ishamiranije uwo mutwe n’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta.
Ni ubutumwa bwatanzwe na perezida wa M23, Bertrand Bisimwa, yavuze ko mu kumva neza amasezerano y’amahoro cyangwa agahenge hagati y’impande zihanganye, ni ngombwa kubaha rimwe mu mahame remezo yaburi ruhande.
Bertrand avuga ko nk’uko biteganywa n’uburenganzira, ubundi amasezerano y’ubwumvikane hagati y’abantu babiri cyangwa impande 2, ku ngingo ireba uruhande rwa gatatu, bisabwa ko na rwo ruhabwa ijambo mu gufata umwanzuro.
Yagize ati: “Bivuze ko uwo muntu wa gatatu na we agomba gutanga uburenganzira bwe bugaragara, kugira ngo abashe kwifatanya n’ayo masezerano.”
Yavuze ko iri tegeko ari ngombwa, kuko rigena amasezerano ndetse rikirengera ibigomba kubahirizwa, iyo hazamo kurengera uburenganzira bw’abantu n’inyungu z’urundi ruhande batagira uruhare mu buryo butaziguye mu biganiro no mu ifatwa ry’ibyemezo.
Bertrand akomeza avuga ko no mu burenganzira mpuzamahanga, iyo hari amasezerano areba ibihugu bibiri, ariko akaba areba uruhande rwa gatatu, ruba rukwiye guhabwamo ijambo rukayatangira uburenganzira, agaragara ko biteganywa n’ihame rigenwa n’ingingo ya 34 y’amasezerano y’i jeneve ku burenganzira bw’amasezerano yo mu 1969.
Yanagaragaje ko ibiteganywa n’iri hame birimo amasezerano y’uburenganzira n’inshingano, ashyirwaho gusa n’ibihugu bibiri, uruhande rwa gatatu ntirushobora gushyirwamo mu gihe rutatanze uburenganzira.
Ibyatangajwe na Bertrand Bisimwa, bije mu gihe mu Cyumweru gishize i Goma, hatangijwe urwego rwa gisirikare ruhuriweho n’u Rwanda, RDC na Angola, rushinzwe gukurikirana iyubahirizwa ryagahenge ko kuguhagarika imirwano katangiye tariki ya 04/08/2024.
Gusa kuva icyo gihe, aka gahenge kagiye karengwaho, byumwihariko kuva mu kwezi gushize, hagiye haba imirwano hagati y’umutwe wa M23 n’uruhande rugizwe na FARDC, FDLR, Wazalendo, ingabo z’u Burundi na SADC.