M23 yagize icyo ivuga ku biganiro biza guhuza SADC na EAC.
Umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi Tshilombo, muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, watangaje ko udashobora kwemera imyanzuro uyisaba kuva mu bice ugenzura.
Ni byatangajwe na perezida w’uyu mutwe wa M23, Berterand Bisimwa aho yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 08/02/2025.
Uyu muyobozi yavuze ko imirwano ishamiranyije umutwe wa M23 n’ihuriro ry’ingabo za Congo, ryavuye kukuba Leta ya Kinshasa yarafashe ingamba zo kwirukana bamwe mu Banye-Kongo ku butaka bw’iki Gihugu.
Yagize ati: “Umwanzuro wose, uko waba ungana kose, udusaba kuva ku butaka bwacu no kuba impunzi cyangwa kongera kutugira abantu batagira igihugu uzaba ugamije gushoza intambara. Uwo turawanze.”
Umutwe wa M23 ugenzura ibice byinshi mu Ntara ya Kivu Yaruguru n’iy’Epfo, ndetse uheruka no gushyiraho abayobozi bashya b’intara ya Kivu y’Amajyaruguru nyuma y’aho ufashe umujyi wa Goma.
Yatangaje ibi mu gihe i Dar es Salaam muri Tanzania hateganyijwe inama ihuza abakuru b’ibihugu byo mu muryango wa Afrika y’iburasirazuba, EAC, n’ibyo muri Afrika y’Amajy’epfo, SADC, yiga ku buryo intambara ya M23 n’ingabo za RDC ihagarara.
Ni nama igiye kuba nyuma y’uko iyi miryango isabye Leta ya Kinshasa kujya mu biganiro na M23, ariko yo ikaba igikomeje gutsemba, aho isaba abarwanyi b’uyu mutwe kuva mu bice byose bafashe.