M23 yahanuye drone y’Ingabo za Leta muri Masisi
Amakuru yizewe agera kuri Minembwe Capital News yemeza ko umutwe wa M23 uhanganye n’ingabo za Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) mu burasirazuba bw’igihugu, wahanuriye drone y’igisirikare cya Congo mu gace ka Luki, hafi y’ahitwa Rubaya, muri teritware ya Masisi, Intara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 11/11/2025, ni bwo uyu mutwe wa M23 wahanuye iriya drone y’ingabo za RDC.
Iyo drone bivugwa ko yari mu bikorwa byo kugaba ibitero, yaguye nyuma y’amasasu yatangiye kumvikana muri ako gace. Abaturage bo mu nkengero za Rubaya batangaje ko bumvise urusaku rukomeye, maze nyuma babona ibice by’iyo drone biri gutwikwa n’abarwanyi ba M23.
Ibi bibaye mu gihe imikoranire hagati ya FARDC, FDLR, Wazalendo n’ingabo z’u Burundi ikomeje gufata intera mu kurwanya M23, aho iyo mpuzamashyaka ishinjwa ibitero byibasira abasivile muri Kivu y’Amajyepfo na Kivu y’Amajyaruguru nko muri teritware ya Masisi na Walikale.
Umuvugizi wa M23 mu bya politiki, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko umutwe wabo uzakomeza kurinda abasivile n’imitungo yabo, anashinja FARDC gukoresha indege z’intambara zigatera ibisasu ahatuye abaturage benshi.
Si ubwa mbere M23 ihanuye drone ya FARDC kuko mu mpera za 2024 yahanuye izisaga icyenda, mu duce dutandukanye two muri Kivu y’Amajyaruguru.






