• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Saturday, September 6, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

M23 yahuriye na Leta y’i Kinshasa mu biganiro.

minebwenews by minebwenews
April 7, 2025
in Regional Politics
0
Ibyuko m23 yohereje intumwa zayo i Doha muri Qatar.
100
SHARES
2.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

M23 yahuriye na Leta y’i Kinshasa mu biganiro.

You might also like

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

Umutwe wa m23 urwanya ubutegetsi bw’i Kinshasa wahuriye na Leta ya Repubulika ya demokarasi ya Congo mu biganiro bigamije gushaka igisubizo ku kibazo cy’umutekano muke mu Burasizuba bwa Congo.

Ni amakuru yatangajwe bwa mbere n’ibiro ntara makuru by’Abongereza, Reuters, aho byavuze ko ibi biganiro byahuje intumwa za m23 n’iza leta y’i Kinshasa byabereye i Doha muri Qatar, kandi ko byabaye mu cyumweru gishize.

Amakuru akomeza avuga ko ibyo biganiro bya huje RDC n’uy’u mutwe wa m23 byabaye mu ibanga rikomeye. Akaba ari nabyo bibaye bwa mbere kuva uyu mutwe wa m23 wubura imirwano mu 2021.

Gusa, byari biteganyijwe ko ibi biganiro bizaba tariki ya 09/04/2025, impande zombi ngo zikaba zarasanze ari ngombwa ko zihura mbere y’iyi tariki, ariko bitabujije ko n’ibi biganiro bindi bizaba.

Amakuru akomeza avuga ko ibi biganiro byagenze neza, ndetse bikaba ari yo mbarutso y’icyemezo m23 iherutse gufata cyo kuva muri centre ya Walikale yari imaze ibyemweru bibiri ifashe, byari mu rwego rwo kwerekana ko ifite ubushake.

Iyi ntambwe y’ibiganiro itewe nyuma y’igihe gito Qatar ifashe umwanzuro wo kuba umuhuza mu kibazo cya RDC imaranye igihe mu Burasizuba bwayo.

Tariki ya 18/03/2025 ni bwo Emir wa Qatar Sheikh Termin Bin yahuje perezida Felix Tshisekedi wa RDC na mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame mu biganiro bigamije guhosha umwuka mubi umaze igihe hagati y’ibihugu byombi.

Ibi biganiro byakurikiwe n’uruzinduko abahagarariye m23 barimo umuyobozi mu bya politiki wayo, Bertrand Bisimwa na Colonel Nzeze Imani John ushinzwe iperereza n’ibikorwa bya gisirikare, bagiriye muri Qatar.

Leta ya Qatar yaganirije uyu mutwe iwubaza impamvu bafashe intwaro n’icyo bifuza kuri Leta ya Congo. Ibirambuye kuri iki kiganiro ntibyagiye hanze kuko impande zombi zumvikanye ko bigomba kuba ibanga.

Icyo gihe kandi, intumwa z’u Rwanda n’iza Congo zahuriye muri Qatar, ziganira ku makimbirane ari hagati y’impande zombi kuva mu 2022, ashingiye ahanini ku rugamba rwa m23.

RDC ikaba yaramaze kuva ku izima yemera kuganira na m23 nyuma y’aho uyu mutwe wari ukomeje kwigarurira ibice byinshi mu Burasizuba bw’iki gihugu.

Tags: ibiganiroM23QatarRdc
Share40Tweet25Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya Intumwa z'u Rwanda n'iza Repubulika ya demokarasi ya Congo zahuriye i Washington DC muri Leta Zunze ubumwe...

Read moreDetails

Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

Mu Burundi isubira nyuma ry'ubukungu bwaho riravuza ubuhuha Ubukungu bw'igihugu cy'u Burundi ku ngoma ya perezida Evariste Ndayishimiye bugenda burushaho kujya ahabi, kubera ibura ry'ibikomoka kuri peteroli, ugakubitiraho...

Read moreDetails

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

by minebwenews
September 2, 2025
0
Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n'iz'u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo Umuhuza bikorwa w'ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23/MRDP-Twirwaneho rirwanya...

Read moreDetails

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza.

by minebwenews
September 1, 2025
0
U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza.

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza. U Rwanda ruyobowe na perezida Paul Kagame, rwashyizwe ku mwanya wa kabiri mu bihugu bya...

Read moreDetails

Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n’uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z’u Burundi zica Abanyamulenge.

by minebwenews
August 30, 2025
0
Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n’uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z’u Burundi zica Abanyamulenge.

Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n'uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z'u Burundi zica Abanyamulenge. Freddy Kaniki Umuyobozi wungirije w'ihuriro rya Allience Fleuve...

Read moreDetails
Next Post
Secret Doha Talks Ignite Hope as M23  and DRC Face Off in Qatar’s Diplomatic Gamble

Secret Doha Talks Ignite Hope as M23 and DRC Face Off in Qatar’s Diplomatic Gamble

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rugezi Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?