Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

M23 yakomeje kuja imbere ni mu gihe izindutse ifata ikindi gice cy’ingenzi muri Walungu.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
May 6, 2025
in Conflict & Security
0
M23 yabohoje akandi gace ko muri Kivu y’Amajyaruguru.
82
SHARES
2.1k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

M23 yakomeje kuja imbere ni mu gihe izindutse ifata ikindi gice cy’ingenzi muri Walungu.

You might also like

Fizi: Andi avugwa mu Bibobogobogo.

Iby’ibiganiro Kabila yagize i Buakavu muri Kivu y’Amajyepfo.

Umusirikare wa FARDC yarikoze yica bagenzi be.

Umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, wafashe umujyi muto uherereye muri teritware ya Walungu nyuma y’aho mu minsi mike ishize wabohoje umujyi wa Kaziba nawo uri muri iyi teritware ya Walungu.

Ahagana isaha ya saa moya zo muri iki gitondo cyo kuri uyu wa kabiri zija gushyira muri saa mbiri, ni bwo abarwanyi bo muri M23 bigaruriye isantire ya Luciga.

Hari nyuma y’imirwano ikomeye yabasakiranyije n’ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta zirimo iza FARDC, iz’u Burundi n’imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo na FDLR mu nkengero z’iki gice cyafashwe.

Iyi mirwano yasize uru ruhande ru rwanirira ubutegetsi bw’i Kinshasa rutsinzwe kubi, ibyatumye bariya barwanyi bo muri M23 bafata iki gice.

Luciga ni igice giherereye mu ntera ngufi cyane uvuye muri centre ya Kaziba nayo iheruka kwigarurwa n’uyu mutwe wa M23 mu mpera z’ukwezi gushize kwa kane.

Iki gice uyu mutwe wigaruriye gifatwa nk’umutima wa cheferi ya Luhwinja, izwiho kuba yibitseho ubutunzi kamere, ahanini ku mabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa or n’andi.

Ifatwa ry’iki gice ryatumye n’ibindi bice bigiherereyemo ingabo za FARDC n’iz’u Burundi na Wazalendo ndetse na FDLR bifatwa nk’aho nabyo bigiye kwigarurwa n’uyu mutwe. Yaba ibiherereye muri teritware ya Mwenga ipakanye na Walungu n’ibindi biraho hafi.

Hagataho, uyu mutwe ukomeje kwirukana uruhande rurwanirira Leta y’i Kinshasa mu buryo budasanzwe, ari nako ugenda wigarurira ibice byinshi byo muri Kivu y’Amajyepfo.

Ibyo bibaye mu gihe ku munsi w’ejo imirwano yiriwe ibera mu Kibaya cya Rusizi hagati y’uyu mutwe n’ihuriro ry’ingabo za Congo. Imirwano bivugwa ko yaguyemo abatari bake bo kuri ruriya ruhande rwa Leta.

Tags: LucigaLuhwinjaM23
Share33Tweet21Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Fizi: Andi avugwa mu Bibobogobogo.

by Bruce Bahanda
June 25, 2025
0
Uwashinjwaga kuba ishyano ku Banya-Bibogobogo ntakiriho.

Andi avugwa mu Bibogobogo. Amakuru aturuka mu Bibogobogo ho muri teritware ya Fizi mu ntara ya Kivu y'Amajyepfo, avuga ko hongeye kuza izindi ngabo z'u Burundi nyuma y'aho...

Read moreDetails

Iby’ibiganiro Kabila yagize i Buakavu muri Kivu y’Amajyepfo.

by Bruce Bahanda
June 25, 2025
0
Iby’ibiganiro Kabila yagize i Buakavu muri Kivu y’Amajyepfo.

Iby'ibiganiro Kabila yagize i Buakavu muri Kivu y'Amajyepfo. Joseph Kabila wayoboye Repubulika ya demokarasi ya Congo imyaka 18, aza gusimburwa na Felix Tshisekedi mu mwaka wa 2019, yagiranye...

Read moreDetails

Umusirikare wa FARDC yarikoze yica bagenzi be.

by Bruce Bahanda
June 25, 2025
0
Umusirikare wa FARDC yarikoze yica bagenzi be.

Umusirikare wa FARDC yarikoze yica bagenzi be. Umusirikare wa Repubulika ya demokarasi ya Congo yishe arashe bagenzi be batatu, abandi umuniani arabakomeretsa mu ntara ya Kivu y'Amajyaruguru, mu...

Read moreDetails

Ingabo z’u Burundi zari mu Bibogobogo zahambiriye.

by Bruce Bahanda
June 25, 2025
0
Abasirikare b’u Burundi bongeye guhemukira Abanyamulenge bari baherekeje.

Ingabo z'u Burundi zari mu Bibogobogo zahambiriye. Abasirikare b'u Burundi bari bagize igihe mu Bibogobogo ho muri teritware ya Fizi mu ntara ya Kivu y'Amajyepfo zahavuye zerekeza umuhanda...

Read moreDetails

FARDC n’abambari bayo bongeye kurasira mu duce tw’i Mulenge.

by Bruce Bahanda
June 24, 2025
0
Mu Bijombo haravugwa imirwano.

FARDC n'abambari bayo bongeye kurasira mu duce tw'i Mulenge. Nubwo i Mulenge bamaze kangahe ntahabereye imirwano kuva ku cyumweru, ariko hari uduce ihuriro ry'ingabo za Congo zasubiye kurasiramo...

Read moreDetails
Next Post
U Rwanda na RDC byatanze inyandiko zibanze ku masezerano y’amahoro.

Chris, yagize icyavuga ku masezerano y'i Doha na ya Washington DC ku ntambara ibera mu Burasizuba bwa Congo.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Ituri Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?