Ayamasaha ya 3:40pm, kumasaha yo M’uburasirazuba bwa Republika ya Demokarasi ya Congo, umutwe wa M23, wamaze gufata u Mujyi wa Kitchanga, uri mubirometre 80, n’umujyi wa Goma, ahazwi nk’u murwa Mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, mugihugu ca Republika ya Demokarasi ya Congo.
Mu makuru Minembwe Capital News, imaze kwakira yizewe nuko M23 y’injiye mu Mujyi wa Kitchanga, ahagana isaha za Saa Saba(1h) z’igicamunsi kuri ki Cyumweru tariki, 15/10/2023. N’amakuru yemejwe n’abamwe mu barwanyi ba Wazalendo, aho banagaragaje ko bari gukizwa n’amaguru bahunga ingabo za M23.
Aya makuru akomeza avuga ko kuri ubu ingabo za M23 kozamaze kurenga aha muri Kitchanga nimugihe imbunda ziremereye n’izito zirimo kumvikanira mubice bya Mubugu, urenze mu Marango ya Kitchanga homuri teritwari ya Masisi.
Iyi mirwano kandi byemejwe ko M23 yamaze kwigarurira ahitwa ku W’itabi, Bizimba. M23 kandi yasubije inyuma ibitero byari byagabwe mu Bwiza, homuri teritwari ya Rutsuru. Iyi ntambara ikaba yatangiye muru kerera rwokuri uyu wa Mungu(Ku Cyumweru). Umuyobozi mukuru wa M23, yatangaje akoresheje urubuga rwahoze rwitwa Twitter, ko “FARDC n’abafatanya bikorwa babo aribo FDLR na Wazalendo, bagabye ibitero muri Bwiza, ahari abaturage benshi bahunze izi ntambara ariko abasirikare bacu nabo bakomeje kwirwanaho kinyamwuga barengera n’abaturage bari kuraswaho na FARDC.”
Iyi mirwano n’imirwano ikaze aho nokuri uyu wa Gatandatu, tariki 14/10/2023, yabereye mubice byinshi biherereye muri teritware ya Rutsuru, nka Tongo n’ahandi ariko byarangiye M23 y’igaruriye ibice bya Tongo.
By Bruce Bahanda.