
U Mujyi wa Kitchanga, ukomeje kuba isibaniro ry’intambara nimugihe ihuriro ry’imitwe y’itwaje imbunda ishigikiwe na Leta ya Kinshasa, muriki Gitondo co kuri uyu wa Mbere bongeye gufata igice ca Kitchanga kiri muri teritware ya Masisi.
Mu makuru Minembwe Capital News yabwiwe n’uko uyu Mujyi waraye ufashwe wose n’ingabo za M23 ariko M23 iza gusanga Wazalendo basize basahuye bi baterera kuwuvamo igice kimwe. Nk’uko iyi nkuru ikomeza ivuga n’uko ahagana mu masaha y’iki Gitondo tariki 16/10/2023, Wazalendo, FDLR n’ingabo za RDC bakaba bamaze kwinjira mugice ca Masisi kigize uyu Mujyi wa Kitchanga.

Kitchanga ni u Mujyi ufite ubutaka buhuriweho na teritware ya Masisi na Rutsuru, aho unafite Imihanda ihuza uturere twinshi nk’umuhanda uva Sake, Kabutuga, Kilolirwe, Burungu winjira Kitchanga. Umuhanda rero ingabo za M23 zifite nuva Kitchanga ugana Tongo arinawo uhuza Rutsuru na Kitchanga.
Bariya ba M23 banashinze imbunda ziremereye mu misozi yose y’unamiye Kitchanga nk’imisozi ya Mubugu.
Iyi yaribaye inshuro ya Gatatu umutwe wa M23 wigaruriye Kitchanga mugihe camezi Cyumi nabiri muri uyu mwaka w’2023. Kugeza ubu imbunda zari zitaratangira k’umvikana ariko umwe mubaturage baturiye ibyo bice yabwiye Minembwe Capital News, ko hazindutse hagwa imvura ninshi ikaba iri mubyatunye hataba guhangana ariko kugeza ubu bararebana ayingwe.
By Bruce Bahanda.