U mutwe wa M23, werekanye imbunda ninshi wambuye ihuriro ry’imitwe y’itwaje imbunda ifasha Ingabo za Republika ya Demokarasi ya Congo (FARDC). Iz’imbunda nizo zafashaga iri huriro ry’imitwe y’itwaje imbunda ifasha FARDC kurwanya M23.
Umuvugizi wa M23 mubyapolitike, Lawrence Kanyuka, yatangaje ibi akoresheje urubuga rwa X, rwahoze ari Twitter, yagize ati: “DRC_UN, izi n’imbunda n’amasasu menshi byafatanwe ingabo z’irwanirira guverinoma ya Kinshasa (FARDC, FDLR, Wagner, Wazalendo n’ingabo za BURUNDI).” Lawrence Kanyuka, yemeje ko abasirikare b’u Burundi ba barizwa mungabo za EACRF ko nabo bafatanyije na Wazalendo kurwanya M23.
Amakuru kandi yokuriki Cyumweru, tariki 22/10/2023, avuga ko M23 yambuye FARDC, FDLR, Wagner, Wazalendo na Barundi, ibindi bice nyuma ya Kitshanga, aho byemejwe ko bafashe Kinyandoni n’ibindi bice biri muri Groupement ya Tongo na Busanza.
ntambara yo M’uburasirazuba bwa Republika ya Demokarasi ya Congo, ihuza M23 na FARDC y’ubuye mu mumpera z’umwaka wa 2021. Imyaka ikaba igiye kuba ibiri(2) barimo guhangana. Gusa iy’intambara yongeye guhindura isura mu mpera z’uku kwezi kwa Cyenda n’inyuma yuko hari hashize amezi atandatu(6) hataba guhangana murwego rwokubahiriza amasezerano ya Luanda na Nairobi.
Kumunsi w’ejo hashize tariki 21/10/2023, M23 y’igaruriye Kitshanga, u Mujyi w’ingenzi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, dore ko ari u Mujyi usanzwe ari uw’ubucuruzi ndetse ukaba usanzwe uhuza i mihanda myinshi harimo n’uhuza Goma n’ibindi bice byomuriy’intara ya Kivu y’Amajyaruguru.
By Bruce Bahanda.