• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Saturday, September 6, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

M23 yikomye umuryango w’Abibumbye (ONI) ukunze kugendera ku makuru adafatika, kubirebana n’intambara ibera mu Burasirazuba bwa RDC.

minebwenews by minebwenews
June 13, 2024
in Regional Politics
0
M23 yikomye umuryango w’Abibumbye (ONI) ukunze kugendera ku makuru adafatika, kubirebana n’intambara ibera mu Burasirazuba bwa RDC.
60
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Ubuyobozi bw’umutwe wa M23 bwikomye umuryango w’Abibumbye (ONI) ukunze kugendera ku makuru adafatika, kubirebana n’intambara ibera mu Burasirazuba bwa RDC.

You might also like

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

Ni ibikubiye mu butumwa bwashizwe hanze n’umvugizi wa M23 mu bya politiki, Lawrence Kanyuka aho yakoresheje urubuga rwe rwa x, avuga ko umuryango w’Abibumbye utari ukwiye kugendera ku bidafatika, ko ahubwo wakogombye kuba icyitegererezo.

Muri ubu butumwa bugufi Lawrence Kanyuka yashize hanze yagize ati: “Rwose dushingiye ku makuru tumaze gukusanya, kandi tuvanye ahantu hatandukanye, dusanga raporo y’itsinda ry’impuguke z’u muryango w’Abibumbye muri RDC iheruka gushirwa ahagaragara yuzuyemo amakuru adafatika, ayobya ndetse arimo n’ibimenyetso mpimbano. Nta kindi iyi raporo ishaka usibye kwanduza isura y’ihuriro ry’imitwe ya politiki n’Igisirikare rya AFC.” Iyi raporo y’itsinda ry’impuguke z’u muryango w’Abibumbye, ivuga ku byaha byo mu ntambara uyu mutwe wakoze.

Yashimangiye ibi avuga kandi ati: “Iyi raporo y’itsinda ry’impuguke z’u muryango w’Abibumbye, yakozwe mu rwego rwo kugira ngo bazaduharabike mu nama iteganijwe kuba y’akanama gashinzwe umutekano, muri iyo nama binateganijwe ko ONI izaha inkunga ya gisirikare ingabo ziri mu butumwa bwiswe SAMIDRC mu Burasirazuba bwa Congo Kinshasa.”

Ubutumwa bwa Lawrence Kanyuka bwakomeje bugaragaza ko ingabo za SAMIDRC ziri mu butumwa bwa mahoro mu Burasirazuba bwa RDC ko zifatanije n’umutwe wa FDLR urimo abasize bakoze genocide mu Rwanda, ndetse ko kandi zifatanije n’imitwe y’itwaje imbunda irimo Wazalendo na abacanshuro ndetse kandi n’ingabo z’u Burundi.

Kanyuka avuga ko ibyo Ingabo za Sadc zakoze binyuranyije n’amategeko mpuzamahanga, ndetse ko kandi ko binyuranyije n’amasezerano y’uyu muryango w’Abibumbye.

Akomeza avuga ko kandi umuryango w’Abibumbye utari ukwiye gushigikira igisirikare cya leta ya Kinshasa kizwiho kwica no gusahura imitungo y’abanegihugu, ko kandi iz’ingabo zibiba amacyakubiri mu moko aturiye u Burasirazuba bw’iki Gihugu, bityo bikarema intambara zidashira, mu bice byinshi birimo Minembwe na Ituri.

Ubutumwa bwa Lawrence Kanyuka busoza busaba akanama gashinzwe umutekano ku isi gukora iperereza ry’imbitse ku bwicanyi bwabereye i Goma bukozwe n’Ingabo zo mu itsinda ridasanzwe rishinzwe ku rinda umukuru w’igihugu, ku ya 30/08/2023. Iri perereza kandi, rizakorwe mu mavillage yatwitswe i Masisi, ndetse no kwikwirakwizwa ry’amagambo y’inzangano ashingiye ku moko akunze gukoreshwa n’abanyapolitiki bo muri iki Gihugu.

Kanyuka kandi ati: “Duhangayikishijwe n’imiyoborere mibi y’ubutegetsi bwa Kinshasa.”

             MCN.
Tags: M23RdcSamidrcUmuryango w'AbibumbyeYikomye
Share24Tweet15Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya Intumwa z'u Rwanda n'iza Repubulika ya demokarasi ya Congo zahuriye i Washington DC muri Leta Zunze ubumwe...

Read moreDetails

Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

Mu Burundi isubira nyuma ry'ubukungu bwaho riravuza ubuhuha Ubukungu bw'igihugu cy'u Burundi ku ngoma ya perezida Evariste Ndayishimiye bugenda burushaho kujya ahabi, kubera ibura ry'ibikomoka kuri peteroli, ugakubitiraho...

Read moreDetails

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

by minebwenews
September 2, 2025
0
Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n'iz'u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo Umuhuza bikorwa w'ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23/MRDP-Twirwaneho rirwanya...

Read moreDetails

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza.

by minebwenews
September 1, 2025
0
U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza.

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza. U Rwanda ruyobowe na perezida Paul Kagame, rwashyizwe ku mwanya wa kabiri mu bihugu bya...

Read moreDetails

Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n’uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z’u Burundi zica Abanyamulenge.

by minebwenews
August 30, 2025
0
Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n’uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z’u Burundi zica Abanyamulenge.

Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n'uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z'u Burundi zica Abanyamulenge. Freddy Kaniki Umuyobozi wungirije w'ihuriro rya Allience Fleuve...

Read moreDetails
Next Post
Haketswe ibiteye ubwoba ku mato y’Ingabo z’u Burusiya yagaragaye mu marembo y’igihugu cya Amerika.

Haketswe ibiteye ubwoba ku mato y'Ingabo z'u Burusiya yagaragaye mu marembo y'igihugu cya Amerika.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rugezi Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?