Magloire Paluku uheruka kugaragara yambariye urugamba ni muntu ki?
Hanze aha ku mbuga nkoranya mbaga ha heruka kunyuzwaho ubutumwa buri mu mashusho ya Magloire Paluku aho ya mugaragazaga ya mbaye imyenda ya gisirikare ndetse kandi afite n’imbunda n’icyombo(Motorola) ubona ko yiteguye kwinjira mu rugamba.
Ni amafoto agaragaza Magloire Paluku ahagararanye na Corneille Nagaa umuhuza bikorwa wa AFC, na Bertrand Bisimwa, perezida w’umutwe wa M23, umutwe urwanya ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi.
Ubu butumwa bwa mashusho bugaragaza Paluku yamabariye urugamba, bwanyujijwe ku mbuga nkoranya mbaga nyinshi ahani zo mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Nk’uko biri, uyu Magloire Paluku ni umunyamukuru uzwi cyane muri iki gihugu cya RDC, akaba aheruka kwiyunga n’ihuriro rya AFC.
Mu kwiyunga kwe muri Alliance Fleuve Congo, bivugwa ko uyu munyamakuru ari umuntu ukurikiranira hafi politiki y’iki gihugu cye, yanatanze ubutumwa ku bene gihugu be bafashwe bugwate n’ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi.
Aho ngo yaje no gutekereza ku buturage ba Goma bicishwaga imbunda umunsi ku wundi, kandi ngo bigakorwa n’ingabo z’iki gihugu, ndetse kandi ngo atekereza ku mibabaro y’abakuwe mu byabo n’abandi batesekeye i Goma no kubanyamakuru ibihumbi batandika ngo bagaragaze ukuri, bituma yifatanya na AFC kugira ngo bakureho ubutegetsi bubi.
Uyu munyamakuru yahoze yegereye cyane Laurent Desire Kabila, akaba ndetse yaranamuherekeje mu ntambara yose ya AFDL nk’umunyamakuru. Kuva icyo gihe, ngo yafashe icyemezo cyo guhugura urungano rwinshi rw’ababyamakuru, abanditsi b’ibitangazamakuru ndetse n’abanyapolitiki mu miyoborere, umuco n’itumanaho.
Amakuru avuga ko kubera ishyaka ryo gukunda igihugu byari muri Magloire Paluku byatumye abategetsi ba RDC bamureba nabi, ariko cyane ngo byavuye kugihe yasabaga Guverinoma ya Kinshasa kuganira n’umutwe wa M23. Ubwo yaratangiye guhigwa bukware nubu butegetsi, nibwo yahise afata icyemezo cyo kuja muri AFC.
Magloire Paluku avuka i Butembo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru; inyandiko dukura kumbuga nkoranya mbaga zerekana ko yavutse ku ya 12/12/1966, kandi ko yakuriye muri aka gace ka Butembo, usibye kuvuga ko yavukiye i Butembo, ziriya nyandiko zinavuga ko yize ku ishuri ribanza rya Virunga riherereye aha muri Butembo.

MCN.