Murwigandura, haravugwa ibitero byagabwe kubaturage ba Banyamulenge.
Yanditswe na: Bruce Bahanda, tariki 08/08/2023, saa 1:20pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Kuruyu wa Kabiri, havuzwe ko Mai Mai Bishambuke, yazamutse ikaba yagabye ibitero ahitwa Murwigandura no kwa Sekaganda. Utu duce nudce tubarizwa mu Marango ya Rutigita ho mu m’Ajyepfo ya Komine Minembwe.
Minembwe Capital News, yabwiwe ko Mai Mai yagaragaye aha ahagana mu masaha ya satanu nigice(11:30Am), zokuruyu wa Kabiri. Ibi bice byo mu Marango akaba aribice bituwe nabaturage bo mubwoko bwa Banyamulenge. Aba Banyamulenge bari barahunze mu ntambara zo mu mwaka wa 2017, 2018 na 2019 nyuma yaho baje kugaruka kubufasha bwa baturage b’irwanaho bayobowe na Col Rukunda Michel Makanika.
Umwe wo muribi bice yabwiye Minembwe Capital News ko muraka kanya hari kumvikana imbunda akemeza ko ari bitero byagabwe nabo mu mutwe wa Mai Mai Bishambuke ndetse na Red Tabara ikomoka mugihugu c’u Burundi.
Ibi bice byo mu Marango bikaba aribyo bihana imbibi nibice bituwe na Mai Mai ndetse na Red Tabara. Izi Nyeshamba zica Abanyamulenge zifite uturere zigenzura nka hitwa Bikarakara na Rugezi. Urwamo rwa Masasu rukaba rurimo kumvikana cyane kumusozi wa hitwa Murwigandura no kwa Sekaganda nkuko Minembwe Capital News imaze guhabwa ayamakuru.
Abaturage bakaba batabaye kubwinshi bava muri Minembwe nahandi.
Urusaku rw’ibukeri ntiruzarubuza Inka gushoka
Nubutali Ubu bwarakeye ntacyo bakidutwaye baratsinzwe kera barabeshya tu igihugu tuzakibamo