
Mai Mai zahawe amafaranga kugira zifashe igisirikare ca Republika iharanira democrasi ya Congo (FARDC) guhangana numutwe wa M23.
Ayamakuru tuyahwe mugitondo cokuruyu wa kane tariki 16.03.2023 nasaa 10:05, kumasaha ya Bukavu na Minembwe. Namakuru Minembwe Capital News ikesha Umunyamakuru wayo ukorera i Goma.
Mucumweru gishize nibwo havuzwe amakuru ko Maimai Iyobowe nuwiyita Gen Amuri YaKutumba William ko yageze i Goma mumurwa mukuru w’intara ya Kivu Yaruguru kubufasha bw’ingabo za Republika iharanira democrasi ya Congo ( FARDC) zikorera mugace ka Uvira.
Nkuko ayamakuru twayahawe byavuzwe ko ubuyobozi bw’igisirikare ca FARDC muntara ya Kivu Yaruguru batanze itegeko ko izi Mai Mai ziyobowe nuwiyita Gen Yakutumba, zigomba kuza zihembwa nka Bazarendo, burimusirikare akabona amafaranga angana na 100.000FC , ikindi nuko Izi Mai Mai zizafatwa nkico bise “Réserviste” ba FARDC .
Harandi makuru avuga ko kuruyu wa kabiri tariki 14.03.2023, ahagana isaha zigicamunsi (16h), haje izindi Mai Mai ziyobowe nuwiyita Col Willondja Nyoka Yasumu, uyu mugabo akaba yarazanye Mai Mai zibarigwa mubantu 46.
Uwatanze ayamakuru yagize ati: “Izi Mai Mai ziza muburyo butihishe, mbere niho babanjye kubikora bihishe ariko kuri none bava Mumisozi ya Teritware ya Fizi, kubufasha bw’ingabo za Fardc zikorera Uvira na Baraka, bagera Uvira bakoherezwa i Bukavu bakakigwa nabasirikare bakorera muri État Major ya Province, bava i Bukavu burizwa Icombo(Bateau) bagana i Goma bagera Goma bagacumbikirwa muma Hôtels.”
Minembwe Capital News, yahawe ayamakuru ko i Goma hamaze kugera Brigade zitatu(3), zomuruyu mutwe wa Mai Mai. Gusa ico tutarabasha kumenya numubare wabarwanyi ba Mai Mai bagize ibatayo .
Intambara iri muburasirazuba bwa Republika iharanira democrasi ya Congo, nintambara ihanganishije ingabo zo mumutwe wa M23 nabasirikare bibumbiye mwihuriro rya FARDC, FDLR Mai Mai nabacancuro babazungu bavuye muri Buligariya na Romania ndetse no mub’Urusiya ab’Itwa Wagner.
Kurundi ruhande ab’Iyita ab’Azarendo(Abapfurero, Ababembe n’a b’Anyindu) kuribo bo baha iyintambara izina rivuga ngo “N’intambara yaba Tutsi na Bazarendo.”
Nimugihe bavuga ko ab’Atutsi arabashitsi kubutaka bw’aCongo, ariko kuribo bakavuga ko aribo banyiri butaka aho babivuga mururimi rw’Ikibembe ati: “Turi bene Isi” ugenekereje m’Ukinyamulenge bivuze ngo “Turi bene nyirubutaka.”




