
Mai Mai Nshoreyingabo, uheruka kunyaga Inka zabo mubwoko bw’Abanyamulenge (Abatutsi ba Kivu y’Epfo), yafashwe amatekwa.
Yanditswe na Bruce Bahanda, kwitariki 12.05.2023. Saa 8:30 am, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Amakuru yamaze kumenyekana kuruyu wagatanu, nuko Mai Mai witwa Nshoreyingabo, uvuka mubwoko bwa b’Apfurero, koyafatiwe i Gatanga ho muri Teritware ya Fizi, muri Kivu y’Epfo mugihugu cya Republika ya democrasi ya Congo.
Uwatanze ayamakuru yagize ati: “Mai Mai, womubwoko bwa b’Afurero, witwa Nshoreyingabo, waruherutse kunyaga inka, Mubibogobigo, ziza kugarugwa na Chef Mbulo, womubwoko bwa b’Abembe, ejo yafatiwe Igatanga, afatwa nab’Abembe, kurubu ari mumaboko y’Ingabo za FARDC.”
Mai Mai Nshoreyingabo, ari muba Mai Mai bashinjwa kwica abaturage bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda (Tutsi), ikindi ashijwa kwiba no kunyaga Inka zabo mubwoko bwa Tutsi, bo muri Kivu y’Epfo. Muminsi ibarigwa Kuntoki yaraheruka kunyaga Inka zab’Anyamulenge batuye ahitwa muri Bibogobogo ho muri Teritware ya Fizi.
iz’Inka azinyaga zagaruwe na Chef Mbulo uvuka mubwoko bwa Babembe, ahitwa i Kalere. Chef Mbulo, amaze kwitanga ingabo za Mai Mai, ziyobowe na Nshoreyingabo, yahisemo kwiyambaza ingabo za Republika ya democrasi ya Congo (FARDC), maze Nshoreyingabo ningabo ze baza kuyabangira ingata.
iz’Inka zaje gutaha mu Bibogobogo, Abanyamulenge bakaba barashimiye Chef Mbulo ndetse nabaturage b’i Kalere bafashije Mbulo kugarura izonka kubufasha bwa Fardc.
Haramakuru yageze Kuri Minembwe Capital News, ko Mai Mai Nshoreyingabo yoba arumwishwa wa Banyamulenge munzu yabagorora gusa ayamakuru isoko yacu ntirayacukumbura neza nkuko bikwiye.
Gusa Izina Nshoreyingabo, nizina rizwi mub’Anyanulenge, akaba arizina ab’Anyamulenge bakunze kwitwa kuba ryariswe um’Upfurero, bigaragaza ko koko yaba afite byibuze umubyeyi umwe uvuka mubwoko bwa Banyamulenge.




