
U mu Maï Maï, wafashwe matekwa kumunsi w’ejo hashize, mu Gikozi, tariki 16/11/2023, yahishuye ko Inka z’Abatutsi (Abanyamulenge), zanyazwe n’inyeshamba za Maï Maï, ziyobowe n’uwiyita Colonel Rene, uvuka m’ubwoko bw’Ababembe.
Uy’u mu Maï Maï yafashwe mu mirwano yasakiranije abaturage b’irwanaho bo mw’itsinda rya Twirwaneho, n’inyuma y’uko bariya baturage b’irwanaho bari batabaye abungeri bo m’ubwoko bw’Abatutsi bari bamaze kunyarwa Inka zabo mu Gikozi ho muri teritware ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, mu Gihugu ca Republika ya Demokarasi ya Congo.
Nk’uko byavuzwe uriya mu Maï Maï yahishuye ko ziriya nka z’Abungeri b’Abatutsi, zajanwe n’u mutwe w’itwaje Imbunda wa Maï Maï, iyobowe na Colonel Rene.
Iy’inkuru ikomeza ivuga ko nokuri uy’umunsi habaye imirwano ikaze yahuje ziriya Nyeshamba za Maï Maï n’ingabo z’A barundi zo muri Batayo ya TAFOC, ibarizwa muri gurupema ya Bijombo, muri teritware ya Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo. Iyo mirwano ya none ikaba yabereye mw’i Gombo hafi na Makobola muri teritware ya Fizi.
Bruce Bahanda.