Mai Mai yagabye igitero ku Bwegera ihita ishimuta nu Mugabo w’umunyamulenge.
Kubwegera homuri Groupement ya Kakamba , Cheferie yomuri Plaine Dela Ruzizi, mu Ntara ya Kivu yamajy’Epfo, mu gihugu ca Republika ya Democrasi ya Congo, Mai Mai yashimuse umugabo w’umunyamulenge witwa Bisengimana.
Mu makuru Minembwe Capital News, yabwiwe nuko iki gitero cya Mai Mai bakigabye kuraba Banyamulenge baturiye ako gace ahagana isaha zibiri z’ijoro n’igitero kirangiye uwo Munyamulenge ashimuswe nizo Nyeshamba zo mu mutwe wa Mai Mai.
Ibi bikozwe mugihe ibi bice byarimo umutekano wari umutekano ushakishwa kumpande zose aho Abapfulero n’Abanyamulenge bari batangiye kwizerana ahanini mubice bya Gahororo na Gatobwe.
Mu mezi ashize n’ibwo kandi Mai Mai yashimuse umusore w’umunyamulenge ndetse nu Mukobwa ikaba yarabamaranye igihe kingana n’ibyumweru bibiri. Abari bashimuse aba Banyamulenge baje gusaba ifaranga nyuma yuko bazihawe n’ibwo ba barekuye.