Mai Mai yaraye ihuye nuruva gusenya ahitwa Kumunini.
Yanditswe na Bruce Bahanda, kw’itariki 09.06.2023, saa 7:00Am, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Mwirijoro ryakeye ryokw’itariki 08.06.2023, ahagana isaha zurukerera, Mai Mai Bishambuke ndetse n’a Red Tabara baraye bahuye nuruva gusenya.
Nimugihe iyimitwe y’inyeshamba yariyaje kunyaga Inka z’Abanyalulenge mugace ko Kumunini ho kuri Gitavi aha akaba ari munkengero za Komine Minembwe muri teritware ya Fizi, Muntara ya Kivu yamajy’Epfo.
Bwana Patrick Karandazi yatanze ubuhamya agira ati : “Red Tabara, umutwe w’inyeshamba ukomoka mugihugu c’u Burundi, n’a Mai Mai, bageze Kumunini mwirijoro ryakeye bakingurira Inka z’Abanyalulenge, bakimara gukingura ab’irwanaho barimaso maze babaha urufaya Rwamasusu ahaniho habaye agasenyaguro gakaze. Inka byarangiye bazitaye zongera guhabwa banyirazo.”
Gusa iyi Mai Mai yari yavuzwe mbere ko ishaka kugaba ibitero munche za Gahwela aha nubundi kuri Gitavi akaba ari mwirembo rya Gahwela nkuko bikomeza kuvugwa na Patrick Karandazi.
Umutekano mu Rurambo :
Byavuzwe Ko muribi bice bya Rurambo hari umutekano muke nimugihe ingabo za Barundi (FDNB), ziri mu Rurambo kubwamasezerano y’igihugu cu Burundi n’a RDC , zatanze amasaha 48h, kuba abaturage b’irwanaho bavuye aho baheruka kubaka amazu yabo ahitwa: “Bijojwe.”
Ibi ingabo za Barundi zabivuze ubwo bari bamaze guhamagara Abatware baka karere, kuryu wakane tariki 08.06.2023.
Gusa abatware babwiye ingabo za Barundi ko ab’irwanaho bagiye Bijojwe, kunyungu zabaturage kugira ngo Abaturage bongere batahe za Bijojwe.
Ibi Abarundi bakaba batarabasha kumbyumva aho bamwe baherako basigura ko ingabo za Barundi zitifuza ko abaturage bongera gutura mugihugu cy’Imulenge.
Andi makuru nuko Fureko amaze gushinga Kambi zirenga zitatu : 1. Gitembe. 2. Bibangwa. 3. Kigunda.
Ndetse n’a Mai Mai zikaba zashinze Kambi zabo ahitwa Nyankware ho mwirango hejuru ry’uyu musozi bita Nyaruhinga.
Igitangaje uwatanze ayamakuru yavuzeko ingabo za Barundi ( FDNB), zikorana na Mai Mai nimugihe Mai Mai zo zitabuzwa kuva aho zashinze Kambi zabo.
Abaturage ati: “Niba koko ingabo za Barundi (FDNB), zibujije abana bacu(Ab’irwanaho), kuja Bijojwe, bivuzeko Abarundi badashaka ko twubaka ahahoze ariwacu. Ubwo nukutunyaga igihugu.”