Maï-Maï yateguje kwica Abanyamulenge.
Umutwe witwaje intwaro wa Maï-Maï uyobowe n’umurwanyi wo mu bwoko bw’Abembe wiyita General Hamuri Yakutumba, yatumye ku Banyamulenge bo mu Bibogobogo ko azaza kubica, ngo kubera ko umutwe wa M23 ushaka gufata umujyi wa Bukavu ufatwa nk’umurwa mukuru w’i Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.
Ni ubutumwa bwatangiye kuvugwa ahar’ejo tariki ya 02/02/2025, bukaba bwarabwiwe Abanyamulenge batuye mu Bibogobogo, aho bavuga ko bwazanywe n’abitwa “Abira(Ababembe basabana n’Abanyamulenge).”
Nk’uko aba “bira” babisobanuye bavuze ko General Yakutumba ashaka gutura umujinya we ku Banyamulenge ngo kubera ko umutwe wa M23 wafashe umujyi wa Goma, ndetse kandi ngu kaba wegereje nogufata uwa Bukavu.
Bavuga ko uyu murwanyi yavuze ko u Bukavu buzajya gufatwa aka gace ka Bibogobogo gatuwe n’Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abanyamulenge katakibamo ubu bwoko.
Ndetse ko azamara kwica abatuye mu Bibogobogo agahita akomereza na Minembwe ahatuwe n’Abanyamulenge benshi.
Si ubwa mbere abarwanyi ba Maï-Maï bagambirira kwica Abanyamulenge, kuko uretse kubigambirira hari nubwo bagiye babishyira mu bikorwa bakabica ubundi bakanyaga n’ibyabo(Inka).
Mu mwaka w’ 2019, Maï-Maï yishe itemaguye abagore bane ba Banyamulenge mu Minembwe, ibicira mu Lulenge aho bari bagiye mu mirima.
Ibyo kandi yabikoze mu 2022 ubwo yicaga abagore batandatu, ibicira i Lundu mu Minembwe. Icyo gihe ikaba yarabikoze ifatanyije n’ingabo za FARDC zo muri brigade ya 12.
Kurundi ruhande, amakuru avuga ko uyu munsi mu Minembwe hatumwe abasirikare benshi aho baje bavuye i Baraka.
Bikaba bikomeje gutuma aka karere kabamo ubwoba, ni mu gihe umutekano w’Abanyamulenge ukomeje kuzamba muri ibi bice, ku bijyanye n’uko m23 ikomeje kurusha imbaraga ingabo za Leta.