
Mai Mai, Bishambuke yongeye kugaragara Murutigita.
Yanditswe na Bruce Bahanda, none tariki 22.04.2023, saa 3:41 PM, kumasaha ya Bukavu na Minembwe
Amakuru agera kwisoko ya Minembwe Capital News, nuko Mai Mai Bishambuke, yongeye kugaragara mumisozi iri mugace ka Rutigita ahitwa Mugwingandura. Iyi Mai Mai igaragaye muraya masaha yigicamunsi canone isaha ya 3:25 PM, kumasaha ya Minembwe.
Kugeza ubu ntarusasu rwunvikanye muraka gace, gusa kumunsi w’ejo hashize tariki 21.04.2023, nibwo habaye imirwano hagati yinyeshamba ziri mumutwe wa Mai Mai, nabaturage b’Irwanaho. Iyimirwano yabaye ahagana isaha zumugoroba.
Nkuko byavuzwe nabaturiye ako gace bavuze ko Mai Mai yagabye igitero mubaturage ahitwa Mubiziba imaze kunyaga Inka zabaturage bomubwoko bw’Abatutsi (Banyamulenge), zigera 118, gusa iz’Inka zose zabashe kugarurwa nabaturage b’Irwanaho bakoresheje imbaraga zokurasa umwanzi wabo batabebera nkuko tubikesha bamwe mubaturage b’Irwanaho.
Ico gitero bikavugwa ko caguyemo abo mumutwe wa Mai Mai Bishambuke bagera kuri 3 abandi muribo barakomereka. Mubaturage b’Irwanaho bikavugwa ko batashe amahoro kandi bagarura n’Inka zabo.




