Umusore w’umunyamulenge wo m’ubwoko bw’Abatutsi, uheruka gushimutwa na Maï Maï ku Bwegera, muri Grupema ya Ka Kamba, Chefferie ya Plaine Dela Ruzizi, teritware ya Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, aba mushimuse basabye ifaranga zingana n’ibihumbi icyumi by’idorali za Amerika (10.000) kugira arekurwe.
Uwashimuswe yitwa Rukenura Etienne mwene Bitero, ni umusore uri mu kigero cy’imyaka 25. Amakuru yavuzwe ko yashimuswe ku mugoroba wa joro ryo k’uwa Gatandatu, tariki 02/12/2023, aho Maï Maï zamusanze aho yari kwa benewabo nk’uko umwe wo mu muryango yabihamirije Minembwe Capital News.
Ubwo Maï Maï zamusangaga imbere y’urugo gato ari kuri telephone yahise yirukira munzu arakinga biranga biba ibyubusa kuko Maï Maï yahise ikoresha ingufu irakingura.
Kumunsi w’ejo hashize tariki 03/12/2023, n’ibwo Maï Maï yamushimuse bahamagaye umuryango we basaba ifaranga kugira babashe kurekura Rukenura yidegembye.
Nk’uko byavuzwe Rukenura ashimuswe nyuma yabandi barenga 6 muri uyu mwaka gusa w’2023 nabo bagiye bashimutwa na Maï Maï bakarekurwa aruko hatanzwe akayabo k’ifaranga. Abanyamulenge bo m’ubwoko bw’Abatutsi batuye ku Bwegera barasaba leta ya Kinshasa kubagoboka kugira ngo bigobotore aka kaga bamazemo igihe.
Gusa nk’uko iy’inkuru tuyikesha abaturiye ibyo bice bahamya ko abagiye bashimutwa bose bashimutiwe hafi naho ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo ziherereye ariko batabazwa gutabara bikagorana.
Bruce Bahanda.