Mai Mai, zamishijweho urufaya rw’amasasu, ubwo bagerageza guhungabanya umutekano wa Minisitiri w’ibikorwa remezo muri Republika ya Demokarasi ya Congo, Alexis Muvunyi Gisaro.
Nikuri uyu wa Gatatu, tariki 25/10/2023, ubwo abaturage bo muri teritwari ya Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, bakiraga uyu munyacubahiro Alexis Gisaro, aho yaraje murwego rwogutegura kampanye yo kw’iyamamariza k’umwanya w’ubudepite k’urwego rw’i Ntara. Ni mu matora ateganyijwe kuba uyu mwaka wa 2023, m’ukwezi kwa Cumi nabari (12).
Gusa ubwo yateguraga uru r’uzinduko abo mu mutwe wa Mai Mai, bayobowe n’uwiyita Col Kamama, bagerageje gutegura uruby’iruko rw’Abapfulero harimo n’uwiyita Naruvumbu Kibambara, kugira bazahungabanye umutekano wa Minisitiri Alexis Muvunyi Gisaro. Kubwabo bategura ko atagomba gukandagira k’ubutaka bwa Uvira aho bavugako uyu ari Umunyarwanda ngo ntagomba kw’iyamamariza k’ubutaka bitako atari ubw’Anyamulenge, nk’uko byakomeje bivugwa n’urwo rubyiruko rwabo m’ubwoko bw’Abapfulero.
Ay’amakuru akomeza avugako ko abaturage ba Uvira bakiriye Alexis Muvunyi Gisaro, bakaba bamwakiririye muri Quartier ya Kavimvira homuri Uvira. Ubwo bari muriki kirori cyokwakira uyu munyacubahiro waje ava i Kinshasa, n’ibwo ziriya nsoresore zabo mubwoko bw’Abapfulero zaje ziyamirira na Mai Mai, yari inyuma yabo mubice bya Quartier Kasenga homuri Komine Mulongwe, Ville ya Uvira. Aharero niho abashinzwe Umutekano (FARDC na Polisi), bakoze iyobwakaba bamishamo ziriya Nyeshamba za Mai Mai Amasasu birangira bayabangiye ingata.
Uwaduhaye ay’amakuru yavuze ko abashinzwe Umutekano bakoresheje Amasasu y’mbunda zom’ubwoko bwa AK-47.
By Bruce Bahanda.