
Igisirikare cya Repubulika ya demukarasi ya Congo, (FARDC), kivuga ko cyataye muri yombi abarwanyi bo mu ihuriro ry’imitwe yitwaje intwaro bitwa Wazalendo akaba arinabo bagabye igitero kuri M23 kuri uyu wagatatu tariki 12.04.2023 mugace ka Kibumba ho muri Teritware ya Nyiragongo.
Yanditswe na Bruce Bahanda, none tariki 13.04.2023, Saa 9:35 AM, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Nkuko kumunsi wejo hashize nibwo President wa M23 bwana Bertrand Bisimwa, yatangaje ko ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC ryagabye igitero ku barwanyi babo muri Kibumba ubwo bari bamaze gushyikiriza ingabo z’umuryango wa Africa y’iburasirazuba, (EACRF), ibirindiro bari barigaruriye mumirwano yabahuzaga nizongabo za leta ya Kinshasa.
Gusa, Umuvugizi w’ingabo za Leta mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Lieutenant Colonel Guillaume Ndjike Kaiko, yavuze ko ibyo M23 yatangaje ari ibinyoma, ko ahubwo icyabayeho ari imirwano yabitwa Wazalendo(Mai Mai) n’abarwanyi b’uyu mutwe witwaje intwaro ku musozi wa Nyindu muri Kibumba. Gusa Wazalendo aribo Mai Mai bamaze kugira ihuriro rimwe ningabo za Republika ya democrasi ya Congo (FARDC).
Lt Col Ndjike Kaiko akaba yakomeje atangaza ko FARDC yamaze guta muriyombi abarwanyi ba Wazalendo(Mai Mai) bagiye kurasa umutwe wa M23, ikaba Imaze gufata abagera 59, ibafatana intwaro zirimo imbunda 4 za AK-47, imihoro n’ibyuma.
Imitwe ya Wazalendo byavuzwe mu minsi yashize ko yifatanya n’ingabo za Leta mu mirwano yazo na M23, ndetse ko yagize uruhare runini mu gutuma iyi ntambara idahagarara.
Ubwo izonyeshamba zo mumutwe wa Mai Mai bakunze kwiyita Wazalendo biyungaga ningabo za leta ya Kinshasa, uyoboye intara ya Kivu yamajyaruguru mugisirikare yabwiye ingabo ze ko Wazalendo batagomba kuzongera kwitwa Mai Mai ngwahubwo baza bitwa “Serviste.”
Tubibutsa ko nokumunsi wejo hashize tariki 12.04.2023, Mai Mai ukunze kwiyita General Kijangara yiyunze ningabo za FARDC zikorera mugace ka Uvira muntara ya Kivu yamajyepho.
Mai Mai Kijangara akaba ashinjwa kunyaga Inka zabo mubwoko bwa Banyamulenge ndetse nokwica abavuga ikinyarwanda nogusenyera Abanyamulenge muri Rurambo n’Indondo ya Bijombo, iherereye muri Teritware ya Uvira muntara ya Kivu yamajyepho.





Reta ya Kinshasa irimumikino Nonec harachaba mai mai singirango bose babaye ingabo zigihugu