
Commandant Secteur wa Uvira bwana General Ramazani Fundi, Ejo hashize tariki 15.02.2023, yahamagaye Maimai ziri Moyens Plateaux kugira zize kurwanya ico bita Tutsi Congolais.
Nkuko amakuru yizewe twaraye duhawe kuri Minembwe Capital News nuko, izi Maimai zamaze kugera muri Uvira mugace bita Mugasenga aha akaba ari muri Kivu yamajyepho.
Ubwo Minembwe Capital News, yaganiraga nabaturiye Mugasenga, baduhaye amakuru ko izi “Maimai” zahamagawe na bwana General Ramazani Fundi, zaturutse ahitwa “Kitutu,” ikaba iri muri Moyens Plateaux ya Uvira.
Gusa ikigenza izi Maimai ntikivugwaho rumwe nabaturiye Kivu yamajyepho, nimugihe ukuriye Maimai ya Babembe Gen Amuri YaKutumba William, aheruka gusabisha leta y’Ikinshasa kumuha inzira nuburenganzira akaja guhangana na M23 muri North Kivu.
Amakuru akavuga ko izi Maimai zahamagawe muri Uvira bashaka kuzohereza muri Territory ya Masisi ho muri Kivu yamajyaruguru, andi makuru akavuga ko bashobora kuba baje guteza akavuyo mubijanye nogufata udu Carte d’électeur, kandi bikavugwa ko mubice byinshi bya Sud Kivu batemera ko ab’Atutsi (Abanyamulenge), bazafata izi Carte d’électeur, ibi bikaba byaratangiye kwibonekeza mubice bimwe nabimwe muri Bukavu ndetse na Uvira tutibagiwe yuko na Kalemi biheruka kuba.