Itsinda ry’Abayobozi bo mu ngabo z’Afrika y’iburasirazuba (EACRF), bo mu gihugu ca Repubulika ya Kenya, abanyuma bamaze kuva mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Kuva kuri uyu wa Gatatu, tariki 20/12/2023, n’ibwo abasirikare banyuma bagwiriyemo Abayobozi bahagurutse ku k’ibuga cy’Indege, i Goma, ku murwa Mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, berekeza i Nairobi, mu gihugu cya Kenya.
n’Abayobozi barimo na Major Gen Aphaxard Kiugu, wari usanzwe akuriye Ingabo za EACRF. Amakuru dufite n’uko uyu muyobozi we amaze guhabwa i kaze mugace ka Embakasi Garrison i Nairobi muri Kenya.
Tariki 13/12/2023, Major Gen Aphaxard Kiugu, ari ku cicyaro gikuru cy’Ingabo za EACRF, giherereye i Goma, yakoresheje i Nama, yari igamije kwerekana ibyo ziriya Ngabo yari ayoboye zagezeho. Mu byo yavuze harimo ko “bagerageje guhagarika imirwano hagati ya M23 n’ihuriro ry’ingabo za Guverinoma ya Kinshasa.”
Yanavuze ko “bakoze uko bashoboye kose kugira bagarure amahoro ko kandi ibi ba bikoze bafatanije n’Igisirikare cya leta ya Kinshasa.”
Kuri ubu akaba ari ntangabo za EACRF, zikibarizwa mu Burasirazuba bwa RDC. Abasirikare ba Uganda bo bamaze iminsi itandatu(6), bitangajwe ko bamaze kuva k’ubutaka bwa RDC.
Ingabo z’Afrika y’iburasirazuba, zari zimaze igihe kingana n’umwaka umwe bari mu Burasirazuba bwa RDC, mu rwego rwo kugira ngo bagarure amahoro muri iki gihugu.
Bruce Bahanda.